Abakinnyi ba APR bakubutse i Burayi gushinja Adil Mohammed

Abakinnyi batatu b’ikipe y’Ingabo barimo Ishimwe Jean Pierre, Ruboneka Bosco na Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga, bakubutse mu gihugu cy’u Busuwisi mu rubanza bari abatangabuhamya, bagaragaza ko Adil Erradi Mohammed wahoze atoza iyi kipe, hari ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko.

Tariki ya 24 Ukwakira 2022, ni bwo Adil Erradi Mohamed watozaga ikipe ya APR FC, yavuye mu Rwanda yerekeza iwabo mu gihugu cya Maroc. Mbere y’uko ahaguruka, yavuze ko yasuzuguwe n’iyi kipe yamuhagaritse mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyamara iminsi itatu mbere yo kuva mu Rwanda, tariki 21 Ukwakira, abahagarariye uyu mutoza mu mategeko, bari basabye ubuyobozi bwa APR FC ko bwasesa amasezerano n’uyu mutoza bahereye ku byo bise ‘gusuzugura umukiliya wa bo.’

Adil yavuye mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2022. Kuri we, yumva atakiri Umutoza wa APR FC, akavuga ko bazakizwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA yamaze gushyikiriza ikirego.

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwakomeje kugaragaza ko butifuza ko ibyabo n’uyu mutoza birangirira muri FIFA, ndetse bwateye intambwe buramuganiriza hagamijwe gushaka uburyo bakumvikana bakarangiza ikibazo mu nzira y’amahoro ariko uyu Munya-Maroc ayibera ibamba.

Ntibyarangiriye aho gusa, kuko ibi byatumye APR FC yohereza uwari Ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi n’Abatoza ba yo, Mupenzi Eto’o, muri Maroc nk’intumwa yacururutsa umujinya uyu mutoza yavanye i Kigali maze akaba yakwemera akaganira n’abahoze ari abakoresha be, ariko na byo byafashe ubusa kuko Adil yanze guhura na Mupenzi kugeza agarutse mu Rwanda.

Nyuma yo gutera izi ntambwe zose ariko uyu mutoza agakomeza kuba ibamba, abayobozi ba APR FC bafashe umwanzuro wo kujya kuburana nyuma y’uko uyu Munya-Maroc yari yamaze kugeza ikirego muri FIFA nk’urwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi.

Ikipe y’Ingabo yahise ishaka abanyamategeko babigize umwuga, hatangira urubanza rwahuje impande zombi ndetse imyanzuro y’urubanza yasohotse tariki ya 9 Gicurasi 2023, ifashwe n’Akanama gashinzwe Uburenganzira bw’Abakinnyi n’Abatoza kafashe icyemezo cyo gutesha agaciro ikirego uwahoze ari umutoza wa APR FC Adil yarezemo iyi kipe avuga ko yamuhagaritse binyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’iyi myanzuro, umutoza Adil afatanyije n’abanyamategeko be, bahisemo kujya mu bujurire ndetse ubujurire bwa bo buremerwa. Amakuru UMUSEKE ukesha Flash FM mu kiganiro ‘Progaram Umufana’, avuga ko Abanyamategeko ba APR FC basabye iyi kipe kohereza abakinnyi b’abatangabuhamya, maze hoherezwa Ruboneka Bosco, Ndayishimiye Dieudonne na Ishimwe Pierre.

- Advertisement -

Aba bakinnyi bari bamaze bamaze icyumweru kirenga i Zurich mu Busuwisi, aho bifashishwaga nk’abatangabuhamya muri uru rubanza ruregwamo ikipe bakinira. Nyuma y’ubu bujurire, hazafatwa umwanzuro wa nyuma ku matariki azatangazwa.

Adil yageze mu Rwanda mu 2019, ahava yegukanye ibikombe bitatu bya shampiyona harimo bibiri byo mu bihe bya Covid-19 na kimwe cy’umwaka ushize w’imikino 2021-2022.

Adil na Djabel bavuye muri APR FC batavuga rumwe
Adil Erradi ntiyanyuzwe no kuba yarirukanywmo na APR FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW