UPDATE: Abakoreraga RAB imirambo yabo yabonetse

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Abateraga ikiraka muri RAB bakora moteri izamura amazi babonetse ariko bapfuye.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko inkuru mbi yuko bariya bakoreraga RAB baheze mu kizenga cy’amazi inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zerekeje ahabereye iriya mpanuka, hifashishwa imashini maze mu rukerere ahagana i saa kumi za mugitondo barababona ariko bapfuye.

Imirambo yabo yajyanywe  mu buruhukiro bwa Nyanza.

Amakuru avuga ko umukozi wa RAB yahise atabwa muri yombi na RIB ashinjwa uburangare kuko bariya bapfuye bari abanyabiraka we akaba ashinjwa uburangare gusa byose bikaba bikiri mu iperereza rikaba rikomeje.

INKURU YARI YABANJE 

Nyanza: Abakozi bane b’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, bakoraga moteri izamura amazi, baheze mu kizenga cy’amazi, umwe yihutanwa kwa muganga naho abandi bakaba bagishakishwa.

Byabaye kuri wa 20 Ukuboza 2023 ahagana isaa kumi (16h00) z’umugoroba, mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi, Akagari ka Mututu, mu Mudugudu wa Kabeza.

UMUSEKE wamenye amakuru ko kuri RAB sitasiyo ya MUHANGA, site ya Mututu, ubwo bakoraga moteri izamura amazi yuhira imusozi ikoreshwa n’imirasire y’izuba, abayikoraga baguye muri icyo kizenga cy’amazi baheramo.

Amakuru avuga ko haguyemo abantu batanu ariko umwe witwa KARAMAGE Pierre Celestin w’imyaka 34 yakuwemo akiri muzima ajyanwa kwa muganga, ku kigo nderabuzima cya Mututu naho abandi bane bahezemo.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko abaguyemo bagishakishwa.

Yagize ati “Turacyabashakisha, gusa ntitwamenye niba bapfuye cyangwa bakiri bazima twabimenya tubabonye.”

Abahezemo ni NSHIMIYIMANA Claude w’imyaka 23 ukomoka mu kagari ka Cyeru mu Murenge wa Kibirizi, NDATIMANA Jean Claude w’imyaka 26 ukomoka mu Kagari ka Cyeru mu murenge wa Kibirizi, HAKIZIMANA Isaie w’imyaka 18 ukomoka mu Kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi na UWAMBUTSINGERI Deogratias.

Birakekwa ko bafashwe n’umuriro ukoreshwa n’umurasire w’izuba.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza