Abarenga 7000 bahuguwe ku buryo bugezweho bwo kwigisha siyansi n’imibare

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abongerewe ubumenyi muri siyansi n'imibare biteguye kububyaza umusaruro

Abashinzwe Uburezi mu Rwanda barasaba ko habaho gahunda nyinshi zo guhugura abarimu ba siyansi kugira ngo barusheho guha abanyeshuri ubumenyi bufatika.

Byasabwe ubwo hasozwaga gahunda y’imyaka itandatu Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na siyansi, AIMS, yari imaze ihugura abarimu n’abanyeshuri mu bya siyansi n’imibare.

Gahunda y’amahugurwa yatwaye imyaka itandatu yageze ku mashuri 844 yo mu turere 14 twatoranijwe mu gihugu.

Yasize abarimu barenga 7000 bahuguwe ku buryo bugezweho bwo kwigisha siyansi n’imibare.

Hahuguwe kandi abayobozi 1400 bashinzwe uburezi mu nzego zinyuranye zirimo amashuri, imirenge n’uturere mu kuzamura umusaruro.

By’umwihariko, abarimu barenga 4000 bahuguwe ku bumenyi bw’ikoranabuhanga bunoze bwo kwigisha (ICT) mu rwego rwo kwagura ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Hagati aho, amashuri yisumbuye 200 yahawe ibikoresho bya siyansi hamwe n’ibyumba by’ikoranabuhanga, bityo hubakwa n’ibindi muri kaminuza ya Rwanda College of Education (URCE).

Johnson Ntagaramba, Umuyobozi ushinzwe iterambere rya mwarimu mu kigo gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) yavuze ko gahunda ya AIMS yiswe “AIMS Teachers Trainning Program” yatanze umusaruro ufatika.

Yavuze ko bakorana n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, bose bagamije kuzamura ireme ry’imyigishirize y’imibare na siyansi.

- Advertisement -

Yagize ati “Nsanga ari ngombwa ko iyi gahunda yagombye gukomeza kuko twabonye ko yatanze umusaruro twishimira.”

AIMS itangaza ko iteganya kugeza iyi gahinda mu turere twose tw’igihugu n’amashuri kugira ngo ubu bumenyi buhabwe n’abandi bagenerwabikorwa.

Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na siyansi ivuga ko kubakira abanyeshuri n’abarimu ubumenyi mu bya siyansi bigomba gushingira ku bumenyi n’ibikoresho bigezweho.

AIMS n’inzego z’uburezi mu Rwanda biyemeje gukomeza gahunda z’amahugurwa
Abongerewe ubumenyi muri siyansi n’imibare biteguye kububyaza umusaruro

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW