Akanyamuneza ni kose ku muryango worojwe inka nyuma yo kwibaruka abana batatu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umuryango wa Mutungirehe Anastase w’imyaka 42 n’umufasha we  Mukansanga Elina w’imyaka 41,bari mu munezero nyuma yo kubyara abana batatu ,leta ikaboroza.

Abo babyeyi barashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’ubuyoboozi bw’Igihugu muri rusange budahwema gutekereza ku Banyarwanda, nyuma y’aho mu cyumweru gishize bashyikirijwe inka ihaka.

Mu Kwakira uyu mwaka nibwo impundu zavuze mu rugo rw’uyu muryango, utuye mu Mudugudu wa Rango, Akagari ka Karama, mu Murenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma.

Uyu muryango usanzwe utunzwe n’ubuhinzi no guca inshuro, wungutse abana batatu usanzwe ufite abandi babiri b’abakobwa.  Umukuru afite 12 naho umukurikira ni 7.

Mutungirehe Anastase ashimira Leta y’u Rwanda yamushyikirije inka ihaka amezi umunani muri Gahunda ya Girinka, akaba afite ikizere cyuko abana b’abakobwa batatu b’impanga babyaye mu mezi abiri ashize bazakamirwa nayo.

Nyuma yo kubyara ubuzima bwarahindutse kuko amatungo magufi bari boroye bahise bayagurisha kugira ngo babone iby’ibanze byo kwita kuri izo mpinja.

Kugurisha ayo matungo magufi ngo ntibyari bihagije kugira ngo haboneke ibyari bikenewe byose ariko banishimira ko Akarere ka Ngoma kababaye hafi  ndetse n’abaturage banyuranye bakajya babasura uko bukeye n’uko bwije ari na ko babazanira inkunga zitandukanye.

Mu byo ubuyobozi bw’Akarere kabafashije harimo no kubishyurira umwenda w’amafaranga 100,000Frw  bari babereyemo  i Bitaro, kubagurira ibikoresho by’isuku, amata n’ibyo kurya byiyongera ku byo n’abaturage bagenda babazanira.

Gusa ibyishimo biruta ibindi afite kuri ubu ni ukuba yaragabiwe inka ihaka n’Umukuru w’Igihugu, kugira ngo izite ku muryango we by’umwihariko umubyeyi wonsa ndetse n’impanga ze.

- Advertisement -

Mutungirehe mu marangamutima ye  yagize ati “Njye n’umuryango wange twarishimye cyane kuko ni bwo bwa mbere tworoye inka, kandi igomba kuduha umusaruro ugomba gudufasha kurera abana kuko ubushobozi twari dufite mu muryango bwari bwararangiye. Ntitwari gushobora kurera abana nta nkunga tubonye.”

Yakomeje agira ati “Twarishimye cyane kuba twarorojwe inka, sinabona uko nshimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wazanye gahunda ya Girinka nanjye ikangeraho kugira ngo ndere impanga zanjye. Inka izamfasha kubona umusaruro uva mu buhinzi kuko nakoresha imborera y’ibyatsi bivanzemo ivu ariko ubu mbonye ifumbire y’umwimerere…. Mu gihe cyo guhinga ni imbogamizi nahuraga na yo kuko ifumbire byari ikibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ,Mapambano Nyiridandi Cyriaque,yavuze ko  mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 bafite umuhigo wo gutanga inka 329, ariko kugeza ubu bamaze gutanga inka 246 zirimo 82 baherutse guha imiryango mu cyumweru gishize.

Yavuze kandi ko Girinka ari gahunda y’Umukuru w’Igihugu igenewe Abanyarwanda kugira ngo biteze imbere banoze n’imibereho y’imiryango.

Yagize ati “Iyi ni gahunda Umukuru w’Igihugu yageneye Abanyarwanda kugira ngo borore babone amata, babone ifumbire yokongera umusaruro w’ubuhinzi kugira ngo bizamure imibereho y’umuryango (….) Akaba ariyo turi gushyira mu bikorwa.

Inka 82 duherutse guha imiryango 82 harimo n’uwa Mutungirehe twayiguraga 700,000 by’amafaranga y’u Rwanda kandi twazibahaye zihaka, zifite ubwishingizi, imiti yo kuzoza n’imyunyu n’ibindi. Turasaba abaturage ko bazifata neza zigakomeza kubateza imbere nkuko biri muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST1).”

Yibukije abahabwa izo nka bose kuzirikana ko ari umurungo w’umuryango mugari n’Igihugu muri rusange bityo ntibatezuke ku kuzifata neza kuko iyo zibagiriye umumaro zikanororoka na bo baba bafoitre inshingano zo koroza abandi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butungaza ko kuva gahunda ya Girinka yatangira muri 2006, bamaze gutanga inka 12,460.

Kuri ubu Mutungirehe n’umufasha we Mukansanga Elinna bafite abana batanu b’abakobwa. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwamwemereye kumwubakira inzu.

UMUSEKE.RW