Amajyaruguru : Uturere 3 tugiye kubura umuriro

Sosiyete y’ u Rwanda ishinzwe ingufu, REG, yatangaje ko hagiye kuba ibura ry’amashanyarazi muri imwe mu Mirenge y’uturere twa Burera, Gakenke na Musanze ku itariki ya 08/12/2023.

REG yatangaje ko iri bura ry’umuriro rizaterwa n’imirimo yo kwagura umuyoboro wa Gakenke.

Mu itangazo ry’iyo sosiyete ryo kuwa 24 Ugushyingo 2023, rivuga ko imwe mu Mirenge izabura umuriro tariki ya 8 Ukuboza, 2023.

Umuyobozi wa REG,Armand Zingiro yagize iti “Amashanyarazi azabura mu bice bimwe by’Umurenge wa Rugengabari na Nemba mu karere ka Burera, n’ibice bimwe by’Umurenge wa Kamubuga na Gakenke mu karere ka Gakenke, n’ibice bimwe by’umurenge wa Rwaza mu karere ka Musanze.”

REG ivuga ko amashanyarazi azabura kuva ku isaha ya saa tanu z’amanywa (11h00) kugeza saa munani (14h00).

Sosiyete y’ u Rwanda ishinzwe ingufu, REG, yiseguye ku bafatabuguzi, inabasaba  kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW