Congo: Abanyamulenge bari gucurwa bufuni na buhoro

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Tshisekedi yahize guhanagura abo yise abanzi bose

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi aherutse kwerura ko agiye gukuraho abo yise abanzi be, ngo badurumbanya amahoro ndetse bagasahura ubutunzi bwa Congo, ku ikubitiro Abanyamulenge n’abavuga Ikinyarwanda muri Kivu y’Amajepfo inkurikizi z’iryo jambo rirabacura bufuni na buhoro.

Ni imbwirwaruhame yuzuye urwango uyu mutegetsi mukuru muri RD Congo yavuze ku wa 09 Ukuboza 2023 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajepfo.

Mu gushimisha abaturage bo mu moko y’Abapfulero n’Ababembe asanzwe adacana uwaka n’Abatutsi, Tshisekedi yavuze ko agiye kubakorera mu ngata, bahabwe ubushobozi iby’uwo mwanzi bishyirweho akadomo.

Ibi byarushijeho gutiza umurindi imvugo za Justin Bitakwira Bihona-Hayi wahoze ari Minisitiri w’iterambere muri Kivu y’Amajyepfo wazonzwe n’amacakubiri wita Abatutsi “Ubwoko bw’inzoka, Abanyarwanda n’ibindi.”

Bitakwira uri guhatana ku mwanya w’Ubudepite k’urwego rw’’igihugu aherutse kuvugira i Uvira ko yagize uruhare ngo perezida Tshisekedi, acane umubano n’u Rwanda.

Yavuze ko ikibazo cy’i Mulenge Perezida Tshisekedi agisobanukiwe ko bakwiriye kumutora ku bwinshi kuko yatumye Mai Mai zigirwa Wazalendo.

Izi mvugo z’aba bategetsi zakurikiwe n’ibitero bifite imbaraga ku bwoko bw’Abanyamulenge, aho imitwe yitwaje intwaro iri gusya itanzitse.

Ubuyobozi bwa Sosiyete Sivile mu Minembwe bwabwiye UMUSEKE ko bari gushyingura abiciwe muri ibyo bitero byahawe umugisha n’imvugo rutswitsi za Perezida Tshisekedi n’abandi bategetsi.

Umuyobozi wa sosiyete sivile mu Minembwe, Ruvuzangoma Rubibi St Cadet yavuze ko mu misozi miremire ubu hari ishusho y’ubwoba n’ubwicanyi.

- Advertisement -

Avuga ko abarenga icumi bamaze kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo aba Mai Mai yari imaze imyaka isaga itandatu ibagabaho ibitero rimwe na rimwe ikarebwa igitsure na Guverinoma.

Ati “Rero ako kantu k’agakingirizo gasa nakavuyeho noneho bireruye babibwiwe n’abakagombye kubabuza, ubwo ingaruka ziba ni uko bahagurukana imbaraga noneho bagakora batitangiriye kugira ngo basohoze imigambi yabo.”

ISESENGURA

Yavuze ko imyaka ishize ari myinshi batakambira ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ariko bidahwema kugaragaza ko babogamiye ku butegetsi bwa Kinshasa.

Ati ” Iyo uri umunya ntege nke barakureka ugapfa ugashiraho, iyo ugize imbaraga baragukunda, bakagusanga. Ntako tutagize, twaratatse turatakamba, nta buyobozi ku rwego rw’Isi butarakandagira mu Minembwe ariko rero bakahagera, bakabibona bakisubirirayo ahubwo bagera iriya aho gutanga raporo twabahaye bagatanga izindi zivuga ko ari twebwe babi.”

Ruvuzangoma avuga ko ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bidakwiriye kurebera ubwicanyi buri gukorerwa Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange, ko nta muturage ukwiriye kugira amahoro mu gihe inzu y’umuturanyi we iri gushya.

Ati “Iyo utazimije inzu iri gushya ku muturanyi wawe buracya nawe iyawe igashya, ni ngombwa abatuye ibiyaga bigari n’ibindi bihugu duhana imbibi bakwiriye kumva ko gufashanya ari ngombwa, bagakorana kugira ngo bagarure umutekano w’abaturage b’ibyo bihugu byose ku nyungu rusange y’abatuye ibyo bihugu ariko batabara abari mu kaga kuri none.”

Avuga ko ingabo z’Akarere zoherezwa muri RD Congo zikwiriye kurengera abaturage bari mu kaga aho gushingira ku nyungu z’abategetsi.

Ati “Icyo gihe umusirikare w’Umurundi azambuka agiye kureba urengana adashingiye ku bwoko nasanga ari Umunyamulenge urengana amurenganure, nasanga ari Umubembe amurenganure adashingiye ku nyungu afitanye n’umutegetsi.”

Byitezwe ko ku wa 20 Ukuboza 2023 muri RD Congo baramukira mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, gusa kugeza ubu i Minembwe no mu bindi bice by’igihugu ntiharagezwa ibikoresho by’itora.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW