Dr Gamariel nyuma yo kuzinukwa inzoga ibiro byaragabanutse

Dr Gamariel Mbonimana weguye nk’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kubera ubusinzi, akazinukwa inzoga, yatangaje ko yatangiye kubona umusaruro harimo nuko ibiro bye byagabanutse.

Mu Ugushyingo 2022 nibwo Dr Gamariel Mbonimana yatangaje ko yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko “ku bushake bwe”.

Nyuma yo gufata icyo cyemezo, yeruye ko azinutswe inzoga ndetse atangaza ko atangije ihuriro rizafasha ababaswe n’inzoga.

Yaje kuvuga ko yatangije amarushanwa mu mashuri makuru na za kaminuza, agamije gukangurira urubyiruko kubaho ubuzima buzira ibisindisha n’ibindi bituma rudakora imirimo rushinzwe uko bikwiye.

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE, Dr Gamariel yatangaje ko nyuma y’igihe cy’umwaka atangaje ko aretse inzoga, yatangiye kubona umusaruro harimo nuko ibiro byateraga umubyibuho ukabije byatangiye kugabanuka.

Yagize ati ” Urugero ingaruka nziza ni uko napimaka ibiro 89. Nakoraga siporo, nkiruka, nkagira gute, nkanywa ariko ngashyiramo burushete, waba ufite amavunane y’inzoga, ukagerageza kurya cyane ngo inzoga zigushiremo, ibyo byanteraga umubyibuho ukabije. Ubu rero ndashima Imana ko nsigaye mpima ibiro 76 ndi soba (sober) nyine, ndi fiti (fit).

Yongeraho ko uretse kureka  inzoga, intekerezo ze zashibutsemo ubwenge impano zituma yandika ibitabo.

 Ati “Ikindi ni uko hashize umwaka, ni umusaruro wavuyemo, gutangira kwandika igitabo, muri wowe harimo impano yo kwandika ibitabo, tuzakomeza kwandika ibitabo byinshi harimo n’iby’abana. Ni impano umuntu yabaga afite aziko atazi ko afite.”

Bite ibyo gushinga Sober Clubs?

- Advertisement -

Dr Gamariel avuga ko yashinze ikigo giharanira inyungu za rubanda, aho bandika ibitabo, bakanabigurisha.

Ariko akagira n’irindi shami ryisangamo buri umwe, aho buri wese afunguriwe amarembo.

Yagize ati “ Yaratangiye kuko ni social enterprise, company. Irakora, ndi umuyobozi mukuru, tukagira social club (Friends and sponsors). Iyi ifunguriye amarembo buri umwe ugira gushishoza, kuko ishamikiye ku gitabo’ Imbaraga z’ubushishozi.’

Avuga ko ubucuruzi bakora muri iyo kompanyi, bandika ibitabo bakanabigurisha.

Ese yaba yarinjiye mu ivugabutumwa?

Hashize igihe ku rubuga rwa X ashyizeho ifoto igaragaza afite Bibiliya mu ntoki asa n’ubwiriza ijambo ry’Imana.

Mu Kiganiro na UMUSEKE yavuze ko atari umuvugabutumwa gusa ko iyo yitabajwe mu bikorwa bya ‘Sober club’ iyo bibaye ngombwa abwiriza ubutumwa bwiza.

Ati “Sober Club ifite inshuti zitandukanye, mu nshuti zayo harimo abanywi b’inzoga , abatazinywa, abaziretse nka njye, abo bose tubaha umwanya. Umupasiteri rero yarantumiye, ni umupasiteri w’inshuti yanjye, iyo nabaga nanyweye inzoga mu myaka ya mbere ya 2006, 2007, 2008,  najyaga kumureba n’ijoro cyangwa ku manywa kuko yari pasiteri wanjye, najyaga kumureba nashyizemo akantu, akambwira ngo inzoga zakunkundishije.”

Avuga ko mu gihe yiteguraga kumurika igitabo cye yatumiya uwo mupasiteri ndetse amusaba ko yamufasha mu rugamba rwo kwigisha abantu kunywa gacye cyangwa bakareka inzoga burundu.

Ati ” Yari yantumiye kuko hari umukirisitu yari yahaye ubudiyakoni. Bibiliya rero nkiri umwana narayijagazaje, birahagije kurambura umurongo ngahita mbwiriza, bampa umwanya rero mbwiriza ijambo ry’Imana, ndanabasengera.

Ntabwo bivuze ko nashize idini cyangwa ndi mu idini rye, nari nabasuye.”

Avuga ko nandi matorero azamutumira azajya ayitaba haba mu biterane n’ibindi bikorwa bizajya bitegurwa.

Depite Gamariel Mbonimana afite imyaka 43 y’amavuko akaba yari muri iyo Nteko kuva mu mwaka wa 2018.

 

Dr Gamariel wazinutswe manyinya avuga ko abayeho ubuzima bushimishije
Dr Gamariel avuga ko n’ijambo ry’Imana ryifashishwa iyo bibaye ngombwa ariko ubwoko bw’Imana bukabatuka inzoga

 

UMUSEKE.RW