Gen Muhoozi yifurije ubukwe bwiza umuhungu wa CG Rtd Emmanuel Gasana

Ku wa Gatandatu nibwo Edwin Cyubahiro Gasana umuhungu wa CG Rtd Emmanuel Gasana yagiye muri Uganda gusaba umukobwa wa Gen Kale Kayihura wahoze akuriye Polisi ya Uganda.

Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu bijyanye n’ibikorwa by’umutekano, yatashye buriya bukwe ari kumwe n’umugore we Charlotte.

Ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Gen Muhoozi yagize ati “Ku wa Gatandatu, byari ibyishimo kuba nari kumwe na Charlotte, mu birori byo Gusaba umukobwa wa Gen Kale Kayihura, Tesi Uwibambe.

Muri ibyo birori Edwin Cyubahiro, witegura kuba umugabo yari yaje kwiyereka umuryango w’umugeni. Turifuriza bombi kuzagira ubukwe bwiza.”

Ikinyamakuru Chimp Report kivuga ko ibirori byo gusaba byabereye mu rugo rwa Gen Kayihura ahitwa Kisoro.

Gen Muhoozi yaboneyeho akanya asuhuza abaturage benshi bo muri kariya gace bashakaga kumubona.

Gen Kayihura yashimiye Gen Muhoozi kuba yameye kwifatanya n’umuryango mu birori akazana n’umugore we.

Ubu bukwe bwabaye mu gihe CG Rtd Emmanuel Gasana amaze igihe afunzwe aho akurikiranyweho ibyaha by’indonke no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’amategeko igihe yari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Gen Muhoozi ni inshuti y’umuryango wa Gen Kale Kayihura
Gen Muhoozi n’umugore we Charlotte bari muri buriya bukwe
Gen Muhoozi asuhuza abaturage ba Kisoro bari baje mu bukwe

UMUSEKE.RW

- Advertisement -