Green Party irasaba abagore kujya muri politiki ku bwinshi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abagore barasabwa kwinjira muri Green Party ku bwinshi

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite mu mwaka utaha wa 2024,  Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), riravuga ko abagore bakwiye kugaragara ari benshi mu bikorwa bya Politiki.

Ishyaka rya Green Party rishimangira ko ryatangiye kuzuza inzego zirihagarariye mu bice byose by’igihugu kandi biteguye kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha bameze neza.

Muri kongere y’abagore ba DGPR mu Mujyi wa Kigali iherutse kuba, hatowe abagore bahagarariye iryo shyaka ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ni nyuma y’uko icyo gikorwa cyari cyarakozwe mu Ntara zose.

Wibabara Joan niwe watorewe watorewe guhagararira abagore bo muri Green Party mu Mujyi wa Kigali, Mutesi Charlotte atorerwa kumwungiriza, Tumuhirwe Doreen atorerwa kuba umunyamabanga na ho Yankurije Odette atorerwa kuba umubitsi.

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko, Dr Frank Habineza avuga ko bifuza kubaka andi maboko mu ishyaka no kubihuza na gahunda ya Leta yo kubakira ubushobozi abagore.

Dr Habineza yamaze impungenge abifuza kwinjira muri Green Party ko ibibazo byo gukubitwa bya hato na hato byabayeho mu myaka itambutse bitakibaho.

Avuga ko kuva binjiye mu Nteko Ishinga amategeko ibyo kubuzwa gukorera inama mu turere no guhohotera abarwanashyaka ba Green Party byagabanutse.

Ati “Muri iyi myaka 5 tumaze mu nteko byaragabanutse cyane ku buryo navuga ko 99% nta kibazo dufitanye n’Uturere. Umuntu wakora ikosa ryaba ari irye ku gite cye ntabwo ryaba ari ikosa rya politiki.”

Avuga ko abarwanashyaka b’abagore ba Green Party bitezweho ubukangurambaga kugira ngo abanyarwanda benshi binjire muri iryo shyaka.

- Advertisement -

Dr Habineza yongeraho ko by’umwihariko abagore bakwiriye gutinyuka bakinjira muri politiki kuko ari urubuga rwiza rwo gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.

Uyu munyapolitiki uzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2024 yemeza ko ibitekerezo bya Green Party bitandukanye n’iby’andi mashyaka akorera mu Rwanda, ariko ko byose byubaka igihugu.

Abagore barasabwa kwinjira muri Green Party ku bwinshi
Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR kaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko, Dr Frank Habineza

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW