Kuri uyu wa Gatatu taliki 20 Ukuboza 2023, hatashywe uruganda ruvanga ifumbire rwuzuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora, rwitezweho kongera umusaruro w’abahinzi no kugabanya amafaranga u Rwanda rwatangaga rujya kuyigura mu mahanga.
Ni mu gihe ibiciro by’ifumbire mvaruganda bikomeje gutumbagira bigaca intege abahinzi bayikoresha biturutse ku izamuka ryabyo ku isoko mpuzamahanga.
Umushinga wo kubaka uru ruganda wahuriweho na sosiyete ya Rwanda Fertilizers Company, uruganda rwo muri Maroc rukora ifumbire, OCP Group na leta y’u Rwanda.
Kayiranga Jean Nepomuscene, umuhinzi wo mu Kagari ka Ramiro yabwiye UMUSEKE ko ubuhinzi bwabo bwajyaga bukomwa mu nkokora no kudakoresha inyongeramusaruro uko bikwiye ahanini biturutse ku itinda ryayo n’ibiciro byabaga biri hejuru.
Ati ” Izatworohereza kuko izaba iri hafi, izaba ikorerwa muri uyu Murenge wa Gashora abaturage bayibonere ku gihe, ndumva aricyo kizatugirira akamaro.”
Mugenzi nawe aragira ati ” Yajyaga iza itinze, icyiza twishimiye ni uko hatangijwe uruganda tuzajya tubona ifumbire hafi kandi nziza, ndumva ari byo by’ingenzi bikomeye.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, avuga ko iyi fumbire izaba ihendukiye abahinzi kuruta iyari isanzwe ku isoko kandi rukazagabanya icyuho cyagaragara mu ibura ryayo.
Avuga ko muri RAB bari mu gikorwa cyo gupima ubutaka mu gihugu hose, ku buryo uru ruganda ruzavanga neza amafumbire, kugira ngo hashyirwemo intungamubiri zijyanye n’ubutaka bw’ahantu.
Ati ” Uzajya uzana ibipimo by’umurima wawe noneho bakurebere ibirimo n’ikibura, baguhe ifumbire ijyanye n’ibyo ubutaka bwawe bubura.”
Dr Musafiri avuga ko byibura mu Rwanda ibiro 60 by’inyongeramusaruro ari byo bishyirwa kuri hegitari, mu gihe mu bihugu byateye imbere byo bikoresha ibiro 140 kuri hegitari.
Ati” No kuba tuyivana hanze byari ikindi kibazo ariko nibura iyi tuje kuvangira mu Rwanda twizeye ko ifumbire izagura macye, abantu bakabasha kuyigura ari benshi noneho kubera ko abantu bazakoresha ifumbire ijyanye n’ubutaka bwabo twizeye ko umusaruro uziyongeraho 40%.”
Avuga ko imbere mu gihugu ibiribwa biziyongera ndetse n’ibyoherezwa hanze, by’umwihariko ko mu gihe cy’imyaka ibiri ikibazo cy’inzara kizaba kirangijwe burundu.
Dr. Mohamed Anouar Jamali, umuyobozi mukuru wa OCP Africa avuga ko usibye gutanga ifumbire bazanagira uruhare rufatika mu guteza imbere uruhererekane rw’ubuhinzi mu Rwanda no mu Karere.
Avuga kandi ko kuba u Rwanda rukomeza gutera imbere ku mugabane wa Afurika, ari yo mpamvu bahisemo kuzana ibikorwa remezo byabo, nk’Igihugu giha abashoramari amahirwe yo gukorera mu Rwanda.
Uru ruganda rwuzuye rutwaye agera kuri miliyari 24 z’amafaranga y’u Rwanda rukaba rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 100 ku mwaka.
NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Bugesera