UPDATE:  RED Tabara yigambye kwica abasirikare mu gitero cyababaje Abarundi

Umutwe urwanya leta y’u Burundi,ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo,RED Tabara,wigambye igitero cyabaye ku wa 22 Ukuboza 2023, cyabereye ku mupaka uhuza RD Congo n’u Burundi  wa Vugizi, muri zone ya Gatumba.

Uyu mutwe uvuga ko muri icyo gitero cyaguyemo abasirikare ba leta icyenda(9) n’umupolisi.

RED Tabara  inavuga ko yambuye intwaro ingabo z’u Burundi zirimo ebyiri  za Kalachnikov AK-47 n’imwe ya FM Kalachnikov.

Ingabo z’u Burundi ni zimwe muri RDCongo aho zagiye gufasha leta ya RDCongo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

INKURU YARI YABNJE

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko habaye  igitero cy’iterabwoba cyaguyemo abantu 20, abandi icyenda barakomereka.

Itangazo ryavuye mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa leta , Jerome Niyonzima, rivuga ko” mu ijoro ryo ku wa 22 Ukuboza 2023, ahagana saa mbili n’iminota 40 (20h 40min) muri  zone ya Gatumba, Komine Mutimbuzi, Segiteri Vugizo, hafi y’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  habaye igitero cy’iterabwoba.

Icyo gitero cyaguyemo abana 12 bari mu kigero cy’amezi atanu, abagore babiri, n’abagabo batanu barimo n’umupolisi wari uje gutabara abapolisi.

Leta y’U Burundi itangazo ko hahise hatangira iperereza kuri icyo gitero.

- Advertisement -

U Burundi bwihanganishije imiryango yabuze ababo, inabibutsa ko umutekano ukomeje kubungabungwa.

Perezida w’uBurundi, Ndayishimiye Evariste, ku rubuga rwa X , yafashe mu mugongo Abarundi.

Ati “Twihanganishije imiryango yabuze ababo mu gitero cyigayitse cyaraye kibaye muri komine Mutimbuzi,Zone Gatumba,twongera no kwihanganisha n’abakomeretse.Twasabye abashinzwe umutekano kurwanya no kumenesha izo nkozi z’ibibi, zica abana n’ababyeyi, zigatoba amahoro twabonye tunyotewe.”

Nubwo mu itangazo ryashyizwe hanze na guverinoma y’u Burundi birinze gutunga agatoki umutwe runaka, ikinyamakuru Le monde cyavuze ko icyo gitero cyakozwe n’umutwe wa RED TABARA , ubarizwa  muri RD Congo.

UMUSEKE.RW