Ibyo gushyirwaho na Gatabazi,dosiye y’imicanga, Murekatete wayoboye Rutsiro yiniguye

  • Ikiganiro gishishikariza abantu gutaha cyatumye agirwa igicibwa
  • Guhimba inkuru zimuvuga byari bigamije kumubambisha

Murekatete Triphose waabaye  umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yavuze ko ibyavuzwe  ko yashyizweho n’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Iguhugu,Gatabazi Jean Marie Vianney , byari ibinyoma ,byakorwaga n’abatamwifuza.

Mu kiganiro na UKWEZI TV  Murekatete Triphose yavuze ko havuzwe byinshi bimwerekeyeho birimo kuba yaragiye kubuyobozi ashyizweho n’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, ikibazo cy’imicanga cy’umushoramari Rwamucyo n’ibindi.

Murekatete Triphose muri icyo kiganiro, yavuze ko inkuru z’uko yari yarashyizwe mu mwanya ari ikinyoma kuko inzego z’ibanze yari azimazemo igihe.

Ati “Ariya yo  ni ikinyoma cyambaye ubusa.Kubera ko inzego z’ibanze ngiye kuzimaramo imyaka 20,nazigiyemo nkiri urubyiruko, mu cyahoze ari amasegiteri.”

Murekatete Triphose  avuga ko icyo ashingiraho ari uko yagiye atorwa mu nzego zitandukanye zirimo mu cyahoze ari segiteri (Umurenge ) aho yatowe kuba ushinzwe imibereho myiza ndetse nyuma aza no kuba umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Rubavu.

Yongeraho  ko nyuma yo kuva mu nama y’Igihugu y’abagore yagiye mu nama njyanama yo mu karere ka Rubavu,atorwa nk’umujyanama.

Ati “Izo manda zose natorewe,uwo Gatabazi sinari muzi.Nagiye ntorwa n’abaturage kandi ibyo bantoreye nkabikora neza kuko iyo ntabikora neza sinari kuba muri manda eshatu kuko imyaka 15 ni myinshi.Abavuga ngo meya wazanywe na Gatabazi ndababwira ko baba bibeshya cyane.”

Murekatete yavuze ko yamenye Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo yoherezwaga gukorera mu karere ka Musanze ari umuyobozi w’igenambigambi mu karere(Planning Director), Gtabazi nawe ari guverineri.

Amacakubiri muri Musanze…

- Advertisement -

Murekatete Triphose mu kiganiro yavuze ko ubwo yageraga mu karere ka Musanze nk’ushinzwe igenamigambi, yatangiye kwangwa kuko ‘atahavuka.”

Yavuze ko agezeyo yatse raporo z’imyaka yabanje y’ibyakozwe, ibikoresho n’amahugurwa ahabwa abinjiye mu kazi ariko yaje gutungurwa n’amagambo y’urucantege yabwirwaga.

Yavuzeko ko mu rwego rwo kumwirukanisha, yoherejwe gukorera mu Murenge uzwiho urugomo n’ibyaha,ategwa imitego yo kugira ngo yirukanwe.

Ati “ Nkigera muri Muko , hasohotse inkuru z’ibinyoma,z’abantu  hari igihe bavuze ngo umuturage yapfiriye ku muhanda mu gihe cya COVID-19. Kandi cyaraziraga ngo umuturage abe yasohoka ajye ku muhanda( hari akato).nta wapfuye bitanabayeho.”

Rutsiro yamwakirije imijugujugu…

Murekatete Triphose  avuga ko yigeze gutanga ikiganiro ku muyoboro wa Youtube witwa ‘Insinzi TV’ cyagarukaga ku gushishikariza abantu bakiri mu buhungiro  gutahakuko mu Rwanda ari amahoro.

Uyu uvuga ko yari afite bamwe mu bo miryango we bakiri mu buhungiro kandi yarabikoraga nk’umurinzi w’igihango.

Ibi rero ngo byamubereye bibi kuko urwango no guterwa imijigujugu mu buyobozi icyo kiganiro cyabaye imbarutso.

Ati “Njya Rutsiro hari ibiganiro nari maze iminsi ntanze ku Insinzi TV(urubuga rwa Youtube),mu bantu babitanze nage nari ndimo nk’umuntu wabaye mu nzego z’ibanze, umurinzi w’igihango,kandi kumuba ntabwo ari ibintu biba byaje gutyo biba bifite aho byavuye.

Akomeza ati “Muri icyo kiganiro nagaragaje ukuntu mu Rwanda tumeze neza,hari amahoro,dutekanye,nsaba ko n’abantu bakiri mu buhungiro bataha. Ngenda ngaragaza n’abo nzi,abo nari mfite mu miryango,mbabwira ngo muze mu Rwanda twubake igihugu cyacu,ngaragaza n’intambwe Perezida wa Repubulika amaze kutugezaho.”

Icyo kiganiro rero nkimara kugitanga ntabwo nongeye gutekana,ni naho no kugenda banyandika mu binyamakuru byatangiye,amatelefoni ahamagara ashyiraho iterabwoba menshi cyane, mbere gato yuko niyamamaza (kuba meya w’akarere). Hari telefoni zitazwi zatangiye kujya zihamagara abantu ,zivuga ko Minisitiri agiye kunzamura.”

Murekatete avuga ko ibyo yagiye abimenyesha inzego z’umutekano ko hari abantu bari kumwiyitirira, bavuga ko bifuza kuryamana nabo,agiye kuzamurwa n’ibindi. Icyakora ngo  ababikoze ntibabashije.

Nyuma y’ibyo yagiye kwiyamamaza kuyobora akarere ndetse agirirwa ikizere aratorwa.

Aho avuka banze ko yiyamamaza…

Ubwo yiteguraga kwiyamamaza kuba umuyobozi w’AKarere , yakomeje guhura n’ibibazo bitandukanye byatumye aho avuka yanga ko bamanika icyapa kiriho ifo yo kumwamamaza nk’umukandida.

Ati “Mu Murenge mvukamo wa Kigeyo, banze ko bamanika ifoto,barampamagara ko banze ko tumanika ifoto biragenda gute?ndavuga ngo simfite uburenganzira nk’abandi bari kwiyamamaza?Mbwira uwari uyitwaye mubwira ko niba banze ko ayimanika ngo yireke nta kibazo.”

Avuga ko amaze gutorwa nabwo yagiye ahura n’ibibazo kugeza ubwo bafata imyanzuro mu karere ariko inama njyanama ikaza kubihindura nyuma.

Impaka ze na Rwimezamirimo Rwamucyo byagenze gute?

Ku buyobozi bwe hagaragaye impaka z’umushoramari Rwamucyo Juvenal ndetse na Murekatete, bigizwemo uruhare n’uwahoze ari guverineri Habitegeko Francois.

Rwamucyo Juvenal nyiri  ikigo cya Quarrying Company Ltd yashinjaga Murekatete Triphose wahoze ayobora Akarere ka Rutsiro  na Habitegeko Francois kumwimisha uruhushya kandi yari yujuje ibisabwa.

Murekatete Triphose abajijwe icyo yapfaga na Rwamucyo yagize ati “Rwamucyo ntacyo dupfa ahubwo yakagombye kuba ari n’inshuti yange cyane. Buriya Rwamucyo ni umurinzi w’igihango muri Rutsiro, nange nkaba umurinzi w’igihango wambikiwe umudari muri Rubavu.

Ikibazo cyabayeho hagati ya dosiye ya Rwamucyo n’ibyo bitirira meya.Rwamucyo ukuri kwacu arakuzi.Kuko nta kintu kirimo ntigeze muganirizaho ndetse n’abajayanama barabizi.

Icyo mbona igisubizo ntabwo kwari uguhangana ahubwo ikibazo kitakemukiwe ku rwego rumwe,gikemurwa n’urundi rwego.”

Avuga ko “dosiye y’imicanga yari irenze urwego rwe kandi hejuru ye hari urwego rwagombaga kubikemura.”

Muri Kamena 2023 nibwo Inama y’akarere ka Rutsiro yasheshwe,hashyirwaho umuyobozi mushya w’Akarere  kubera guteshuka ku nshingano kw’abayobozi.

Icyo gihe uwari umuyobozi, Murekatete Triphose yavuyeho asimburwa na Murindwa Prospere kuri ubu uyobora akarere ka Rubavu.

UMUSEKE.RW