Imirwano hagati ya Wazalendo na M23 yongeye kubura i Masisi

Umutwe w’inyeshyamba za m23 wakozanyijeho n’abarwanyi bashyigikiye Leta ya Congo biyise Wazalendo, hari hashize igihe Leta zunze ubumwe za America zisabye ko habaho agahenge k’ibyumweru bibiri.

Urubuga Info Direct rwandika amakuru yo muri Congo, ruvuga ko imirwano hagati ya Wazalendo na M23 yatangiye ku wa Kane mu duce twa Busumba na Rugogwe muri Gurupema ya Bashali-Mokoto muri Teritwari ya Masisi, Kivu ya Ruguru.

Sosiyete sivile ivuga ko uduce twa Busumba na Rugogwe twagiye mu maboko ya M23 mu gihe hari hashize igihe hagiyeho agahenge kasabwe na America kuva tariki 13-28 Ukuboza, 2023.

Télésphore Mitondeke wo muri sosiyete sivile avuga ko inyeshyamba za M23 ziri kwerekera mu duce twa Kalengera na Kirumbu muri Masisi.

Perezida w’inyeshyamba za M23, Bertrand Bisimwa ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yavuze ko ku wa Kane tariki 21 Ukuboza, 2023 ihuriro ry’abarwanyi bashyigikiye Leta ya Congo, bateye ibirindiro bya ARC/M23 muri Masisi.

M23 ikabashinja kurenga ku bwumvikane bw’agahenge ko guhagarika imirwano kari kemejwe.

Bisimwa avuga ko ibyo bitero bishya by’uruhande rwa Leta bishimangira ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, wavuze ko “yiteguye intambara” igihe ihuriro Alliance Fleuve Congo, ririmo M23 ryarasa n’agasasu kamwe.

Ku rundi ruhande abo muri Congo na bo bashinja M23 kuba ari yo yatangije imirwano.

Ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye video yumvikanamo urusaku rw’imbunda zakuranwa mu misozi yo muri Masisi.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW