Imirwano ya M23 na FARDC irakomanga i Goma

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Imirwano ya M23 na FARDC irasatira i Goma

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, imirwano yakomeje hagati ya M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC, muri Gurupema ya Kibumba ndetse no mu nkengero za Sake biri mu birometero bike na Goma.

Agace ka Kibumba kabaye isibaniro ry’imirwano gaherereye mu birometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma ni mu gihe Sake isatirwa gufatwa na M23 iri mu birometero 30 uvuye muri Goma.

Ni imirwano irimo imbunda ziremereye n’indege z’intambara aho buri ruhande rushinja urundi kurenga ku gahenge kategetswe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa Kane Ingabo za Leta n’abo bafatanyije mu bitero by’indege barashe insisiro za Karuba na Mushaki ziri mu birometero bike na Sake, abasivili bane barakomereka, inzu zirashya abagera ku magana barahunga.

Ni mu gihe kandi ku wa Gatatu muri Quartier ya Virunga muri Sake, FARDC n’abambari bayo bikanze umutwe wa M23 barasa mu baturage maze babiri bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.

Umunyamakuru wigenga uri hafi yahabera imirwano muri Teritwari ya Masisi yabwiye UMUSEKE ko abenshi mu basirikare ba RD Congo birundiye muri Sake kugira ngo itagwa mu biganza bya M23.

Akomeza avuga ko bitoroshye kuva i Sake ujya i Goma kuko umutekano wakajijwe ahitwa mu Ibambiro, abantu n’ibintu biragenzurwa cyane.

Ati ” Uketsweho gukorana na M23 ari guhura n’akaga ari nako baka ruswa ngo abantu bajye i Mugunga n’ahandi muri Goma.”

Ni mu gihe kandi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu i Kibumba no mu nkengero zayo imirwano yakomeje hagati y’impande zihanganye.

- Advertisement -

Umutwe wa M23 uvuga ko iyo mirwano yatangijwe n’ingabo za Leta kuva mu ijoro ryo ku wa Gatatu kugeza magingo aya.

Kugeza ubu nta rujya n’uruza ruri muri kariya gace ko muri teritwari ya Nyiragongo kari mu birometero bicye n’Umujyi wa Goma.

Leta ya Congo yanze kuganira n’umutwe wa M23 ahubwo isaba ko abawugize bajya mu bigo bateguriwe bagasubizwa mu buzima busanzwe, ibintu M23 idakozwa.

Imirwano ya M23 na FARDC irasatira i Goma

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW