Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023,bashimangiye ko u Rwanda ari igihugu gitekanye,batora umwanzuro wo gushyigikira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Abagera kuri 313 mu badepite b’u Bwongereza batoye bashyigikira uyu mushinga w’itegeko na gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, mu gihe abatoye batawushyigikiye ari 269.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yavuze ko kuba abadepite bashyigikiye uyu mushinga w’itegeko bivuze ko ugiye kwinjira mu kindi cyiciro.
Ati “Abadepite batoye bemeza umushinga w’itegeko ushimangira ko u Rwanda rutekanye winjira mu kindi cyiciro gikurikiye. Tugomba kurinda imipaka yacu. Ni igihugu cyacu kigomba gufata icyemezo iyo bigeze ku kugena uza hano, ntabwo ari itsinda ry’abanyabyaha.”
Biteganyijwe ko uyu mushinga w’Itegeko uzongera kunozwa hagendewe ku bitekerezo byawutanzweho, ukazongera kugezwa mu Nteko muri Mutarama mu 2024.
UMUSEKE.RW