Karongi: Impanuka y’igare yakomerekeje abantu babiri

Mu kagari ka Kibirizi,Umurenge wa Rubengera,Akarere ka Karongi, habereye impanuka y’igare yahitanye umuntu umwe abandi babiri barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboboza 2023 ahagana saa kenda z’amanywa (15H00).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba,Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere   Karekezi,yemereye UMUSEKE ko iyi mpanuka yabaye.

Yagize ati”Ni byo ni impanuka y’igare, rikubitanye n’umuntu wambukiranaga umuhanda muri ‘zebra crossing’. Yabaye saa kenda(15H00),hakomeretse abantu babiri, umunyegare yahasize ubuzima.

Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi,mu butumwa yatanze, yihanganishije umuryango wabuze umuntu,yibutsa abatwara amagare ko amagara aseseka ntayorwe, abasaba kujya batwara ibitarenze ubushobozi bw’igare.

Ati”Twihanganishije umuryango ubuze umuntu,amagara araseseka ntayorwa,  abatwara amagare turabasaba kwirinda umuvuduko ukabije no kwirinda gutwara   ibintu ibirenze ubushobozi  bw’ikinyabitende“.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/Karongi