Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba arashinja Moïse Katumbi kuba igikoresho cya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ngo wamugize umukandida mu matora ya perezida kugira ngo u Rwanda ruzajye rusahura Congo nta nkomyi.
Ibi Minisitiri Jean Pierre Bemba yabitangarije mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Felix Thsisekedi i Moanda mu Ntara ya Congo Centrale.
Jean Pierre Bemba wunze mu rya Tshisekedi yasabye abaturage kwitondera imbwirwaruhame z’abakandida yise abanyamahanga boherejwe n’u Rwanda.
Yavuze ko ngo RD Congo yatewe n’u Rwanda none rukaba rwarashyizeho umukandida ku mwanya wa Perezida kugira ngo ruzabone uko rufata igihugu cyose.
Yagize ati “U Rwanda rwabonye ko uretse kudutera n’intwaro, rugomba no gushaka abakandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika kugira ngo rutere inkunga kwiyamamaza kwabo, bityo birworohere gufata igihugu cyose cya Congo.”
Bemba aherutse kubwira kandi abaturage b’i Bandundu ko Perezida Kagame ariwe wahaye umugisha Moïse Katumbi kugira ngo ahatane na Thsisekedi mu matora.
Uretse Jean Pierre Bemba, Perezida Tshisekedi n’abamushyigikiye mu bikorwa byo kwiyamamaza bumvikana bamagana Katumbi bavuga ko yoherejwe n’u Rwanda rushaka kwigarurira igihugu cyabo.
Moïse Katumbi yasubije abamwita umukandida w’amahanga
Mu magambo ye, Katumbi yagaragaje amateka y’ibi birego, avuga ko abanyapolitiki benshi inkomoko zabo zabyuye impaka mu bihe byashize.
- Advertisement -
Katumbi avuga ko ibyo birego atari bishya muri Congo kuko abarimo abamushinja kuba umunyamahanga na bo bavuzwe kenshi ko atari abanyekongo.
Yatanze urugero rw’abarimo Minisitiri Jean Pierre Bemba umushinja kuba umunyamahanga amwibutsa ko nawe yigize kwitwa umunya Portugali.
Yagize ati ” Bavuze ibya Mobutu ( Santrafurika), Joseph Kabila(Umunyarwanda), Bemba (Portugal), Kamerhe (Umurundi), Mukwege (Umurundi) n’abandi.”
Katumbi agaragaza ko abazamura ibyo birego by’amafuti baciriritse ko we arajwe ishinga n’ibikorwa byo guteza imbere igihugu.
Komisiyo y’amatora ivuga ko nta gisibya ku wa 20 Ukuboza 2023 amatora azaba gusa abo muri teritwari ya Masisi, Rutshuru n’igice cya Nyiragongo bo ntibazatora.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW