Kayonza: Umugore arasaba ubutabera ku mugabo we wakubiswe ingumi agapfa

Tuyishimire Christine wo mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza arasaba ko yahabwa ubutabera bw’umugabo we witwa Mugabe Gilbert w’imyaka 32 wishwe mu buryo bw’amayobera.

Uyu mugore w’imyaka 30 usanzwe utuye mu Kagari ka Cyabajwa, Umudugudu wa Rutagara, avuga ko umugabo we witwa Mugabe Gilbert ku wa 20 Ukuboza 2023, yakubiswe n’abagizi ba nabi mu buryo yita ko budasobanutse bikaza kumuviramo urupfu.

Mu buhamya yahaye UMUSEKE, avuga ko umugabo we  kuri iyo tariki yagiye mu busabane bw’ahitwa i Nyagasambu, atashye ahitira ku mugabo witwa D’Amour, babanza gukina igisoro.

Umugore wa nyakwigendera avuga ko bari gukina igisoro, haje abantu barimo umugabo w’umusivire n’undi w’umupolisi, bakaza kumutwarira telefoni.

Tuyishimire Christine yagize ati “Umugabo witwa D’Amour abura telefoni, umugabo wange aramutiza “ngo akira uhamagare, umenye telefoni yawe ahantu iherereye. Barahamagara, baramubwira ngo mudusange ku ma tente (amahema)  kwa Mabule (Aimable), tubahe telefoni yanyu.”

Uyu mugore avuga ko bageze aho bababwiye, bakabaha telefoni ariko bagasigarana sim-card. Uyu mubyeyi avuga ko ibyo byakuruye kutumvikana bituma umugabo we akubitwa igipfunsi mu musaya.

Avuga ko umugabo witwa Izere Rusine Adam wari waje gusura uwo mupolisi, ari we ukekwaho kuba yarakubise umugabo we bikamuviramo urupfu.

Ati “Sim-card ni zo zateje imvururu, uwo musore w’umusevire agiye gukubita D’Amour, umugabo wange aravuga ngo have utica umuntu.

Uwo muntu aba ari we ahindukirira, akubita umugabo wange ingumi mu musaya. Umugabo wange araza bisanzwe. Ariko ageze mu rugo ibintu birakara.”

- Advertisement -

Yabwiye uyu mugore we ati “Ibimbayeho, ubibaze Damascene (uwo bajyanye kureba telefoni yari yibwe).”

Uyu mubyeyi avuga ko yajyanye umugabo we kumuvuza ku Bitaro bya Rwinkwavu, bakamubwira ko “ingumi yakubiswe, yamuteye kuviramo imbere amaraso akaba menshi, agasunika ubwonko bukava mu mwanya wabwo.”

Bahise bamuha urwandiko rwo kujya kuvuriza i Kigali, CHUK, ariko ku wa 23 Ukuboza 2023, biranga aza kwitaba Imana.

 

Ubuyobozi bwamusabye kwiyunga n’uwamwiciye

Tuyishimire Christine avuga ko yajyanye iki kibazo mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze ariko bakamusaba ko yakwiyunga n’uwamugiriye nabi.

Yongeraho ko iyi dosiye yayijyanye no mu Bugenzacyaha ariko abona nta butabera ahabwa.

Ati “Icyo nkeneye ni ubutabera kandi nkanishinganisha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, NYEMAZI John Bosco, yabwiye UMUSEKE ko dosiye yamaze gushyikirizwa RIB bityo ko yakurikirana mu Bugenzacyaha.

Ati “Ndumva icyo cyamaze gushyikirizwa Ubugenzacyaha, icyo gihe inzego ziba zikora inshingano zazo zo gukurikirana imiterere y’ikibazo n’uko kigomba gukemurwa.”

Asubiza ku kuba ubuyobozi bw’ibanze bwaramusabye kwiyunga n’ukekwaho kwica umugabo we.

Yagize ati “Ibyo ntabwo ari byo kuko icyaha kirakurikiranwa, ntabwo habaho kwiyunga ku cyaha cyakozwe, icyo numva gikwiye ni ukubaza Ubugenzacyaha, izo dosiye ziba zarakurikiranywe.”

RIB ivuga ko dosiye ye aregamo Izere Rusine Adam yakozwe ikaba yaramaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW