Kwigira ‘Ntibindeba’ ku bagabo byatumye Apôtre Mutabazi  yandikira Senateri Evode

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Mutabazi Kabarira Maurice umaze kumenyerwa nka Apôtre Mutabazi yandikiye ibaruwa Senateri Evode, asaba ko hashyirwaho ikigo gushinzwe gukurikirana abagabo badatanga Indezo.

Mu ibaruwa yo ku wa 30 Ugushyingo 2023, Apôtre Mutabazi agaragaza ko atabariza umuryango by’umwihariko uburenganzira bw’umwana n’ababyeyi babyara ariko bakaza gutereranwa(Single mothers).

Apôtre Mutabazi avuga ko hakwiye kujyaho ikigo cyihariye gishinzwe gukurikirana abagabo badatanga indezo hagamijwe kurengera umuryango.

Ati “ Nk’intumwa za rubanda nabasabaga gushyiraho ikigo gishinzwe gukurikirana abagabo badatanga indezo ku bushake cyangwa kubera kubura ubushobozi. Kubura ubushobozi ntibigirwe urwitwazo.”

Apôtre Mutabazi agaragaza ko  mu rwego rwo kwirinda kwinangira gutanga indezo, umugabo ufite akazi akaba ahemberwa kuri banki, mu gihe ahembwe amafaranga yabanza gukatwa nkuko bikorwa mu kwishyura inguzanyo.

IKIGANIRO ABISOBANURA

Ikindi ngo ni uko umugabo wanze gutanga indezo,amafaranga yose yashyizwe kuri konti ya Mobile Money yajya afatirwa ndetse byaba ngombwa uwanze gutanga indezo akirukanwa burundu mu kazi.

Apôtre Mutabazi agaragaza kandi ko  mu gihe abagabo babuze indezo kubera ubushobozi bakwiye guhabwa imirimo yita ko ari  nsimburandezo.

- Advertisement -

Ati “ Niba mu mezi atandatu abakobwa 13,000 baratewe inda bivuze ko abagabo 13,000 bateye izo nda bagomba gutanga indezo zikwiye abazibuze bagahabwa imirimo nsimburandezo. “

Akomeza agira ati “Hashyirweho urukiko rw’uburenganzira bw’umwana kandi hanashyirweho abahesha b’inkiko bashinzwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana bakwishyuza bubi na bwiza yewe byaba na ngombwa waterekaho isafuriya utaratanga indezo bakayiteruraho.”

Ikindi ni uko Apôtre Mutabazi avuga ko  umugabo wanze gutanga indezo  kandi bigaragara ko afite ubshobozi adakwiye guhabwa akazi mu nzego za leta .

Ati “Ni gute umugabo wanze gutanga indezo n’uburere ku mwana yabyaranye n’umwana w’umukobwa utagejeje imyaka 19 ni gute tumuha akazi muri MINICOFIN, MININFRA cyangwa se na MIGEPROF ubwayo? “

Apôtre Mutabazi avuga kandi ko hakwiye gutorwa amategeko, ahatira abagabo gutanga indezo.

Ati “Mudutorere amategeko mushyireho n’inzego nyubahirizategeko bibikamo ubwoba abagabo bakajya bajya gufungura imashini y’ipantalo ubwoba bukabataha, bakabanza gufata ingamba zihamye ziganisha ku kudatera inda.”

Kabarira Maurice asanga icyifuzo cye cyagira impinduka ku mibereho y’umwana ku mwana, abangavu  ndetse n’ababyeyi batereranywe.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yatangaje ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda.

Intara y’Iburasirazuba yihariye 37% by’iyo mibare, uturere tuza ku isonga e harimo Nyagatare, Gatsibo, Bugesera.  Ibi ni byo byatumye Apotre Mutabazi yandikira senateri Evode.

Kugeza ubu ntibizwi niba Senatri Evode yarakiriye iyi baruwa yanamenyeshejwe inzego zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Migeprof,Umuryango wa RPF n’andi mashyaka.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW