MINISANTE yafunze amavuriro gakondo arimo n’atanga imiti yongera ‘Akanyabugabo’

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yafunze amwe mu mavuriro gakondo ,yakoraga  mu buryo butemewe n’amategeko.

Amavuriro yafunzwe arimo Kunga Therapy,Kingo Herbal Medecine, Muganga Rugamba,Fora urinde, Zeoviva, African Cultutre Medecinez Zeoviva,Green Vision Nutrition,Ijabo Life Center.

Amwe yajyaga yamamaza ku bitangazamakuru bitandukanye  avuga ko atanga imiti yongera ubushake mu buriri.

Itangazo ry’iyi Minisiteri ryo kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023, rivuga ko yafunze amavuriro akora ubuvuzi gakondo ,ubwuzuzanye,n’ububangikanywa n’ubusanzwe.

MINISANTE ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma  y’ubugenzuzi bwagaragaje  ko aya mavuriro akora ibikorwa bitemewe n’amategeko n’amabwiriza ari byo “ Kwamamaza  serivisi n’imiti binyuranye n’amabwiriza,gukoresha imiti itemewe ,gukorera mu nyubako zitagenewe ubuvuzi.”

Minisante ivuga ko ubugenzuzi ku yandi mavuriro bukomeje harebwa ko yubahirije ibisabwa.

Minisiteri y’Ubuzima yibukije ko bitemewe  “Kuvura utabifitiye uruhushya,kwamamaza servisi z’ubuvuzi n’imiti,gukoresha imiti itemewe n’ikigo  gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA).”

Iyi Minisiteri ifashe iki cyemezo nyuma y’igihe gito Rwanda FDA ikuye ku isoko imwe bivugwa ko yongera ubushake mu buriri.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -