‘Ntabwo yari umwanzi ,yari adversaire’ Tito Rutaremera ku rupfu rwa Twagiramungu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera, yatangaje ko Faustin Twagiramungu atamwifuriza gupfa kandi atari umwanzi muri politiki ahubwo yari uwo bahanganye.

Kuwa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023, nibwo byatangajwe ko Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabye Imana, aguye i Buruseli mu Bubiligi.

Ni umugabo mu bihe bitandukanye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko atavuga rumwe na leta y’u Rwanda.

Tito Rutaremera nk’umwe mu biganye na Faustin Twagiramungu muri Collège Saint André i Kigali mu myaka ya 1959-1961,yabwiye Kigali Today  ko atamwifuriza gupfa ndetse atamufataga nk’umwanzi.

Yagize ati “Jye ntabwo nifuza ko umuntu apfa, nta wifuriza umuntu ko yapfa, (Twagiramungu) ntabwo yari umwanzi ahubwo yari ’adversaire’(uwo muhanganye), ariko nubwo yaba umwanzi ntabwo wifuza ko umuntu apfa, nubwo yatuvugaga nabi ntadukunde.”

Tito Rutaremera abajijwe  niba   Twagiramungu yari akwiriye gushyingurwa mu Rwanda cyangwa mu Bubilihi yagize ati “ I Rwanda se ko ari iwabo, si Umunyarwanda se! Azaze bamujyane i Cyangugu iwabo.”

Tito Rutaramera avuga ko ibikorwa by’ishyaka rye rya RDI(Rwandan Dream Initiative), byari bibangamye .

Tito Rutaremera atiBirabangamye, ntabwo yakundaga Igihugu, yakivugaga nabi, yatumaga abantu badakunda Igihugu, ariko se ko yapfuye ubwo aracyavuze nabi?

Twagiramungu Faustin bita Rukokoma yavukiye muri Komini Gishoma, mu cyahoze ari Prefegitura ya Cyangugu, yari Perezida w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza yashinze ari mu buhungiro, yanoyoboye ishyaka rya MDR kuva muri 1992, kugeza avuye mu Rwanda mu 1995.

- Advertisement -

Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo FPR Inkotanyi yari imaze kuyihagarika no gushyiraho Guverinoma y’Ubumwe yari iyobowe na Bizimungu Pasiteri.

Mu 1995 nibwo Faustin Twagiramungu yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ndetse muri uwo mwaka  nibwo yahunze ajya mu Bubiligi.

Twagiramungu bahimbaga Rukokoma yapfuye urupfu rutunguranye

UMUSEKE.RW