Nyamasheke: Abaturiye uruganda bari kwirukanwa badahawe ingurane

Abaturage bagize imiryango itanu, ituye ku musozi w’inzovu mu Kagali ka Rushyara, Umurenge wa Karambi bavuga ko bari kwimurwa, birukanywe n’umushoramari  w’uruganda rwa Gatare Tea Campany,ngo aho batuye haterwe icyayi.

Bifuza ko bahabwa ingurane cyangwa bagatuzwa nk’uko abaturanyi babo byagenze.

Umwe muri abo baturage yagize ati”Baravuga ngo inzara nitwica tuzivanamo abandi bose twari duturanye barabajyanye.

Icyifuzo n’uko twahabwa uburenganzira nk’abandi, Mugenzi we nawe   yagize  ati”Ni umushoramari uri kudusenyera ntaduhe n’ingurane turi kubuyabuya tutazi iyo twerekera iyo aje aratubwirango dukuremo utwacu icyifuzo n’uko batuguranira.

Bakomeje bagaragaza impungenge batewe no kwimurwa nta ngurane,uyu nawe ati”Bahazanye abo muri tanzaniya barahadusanze babimuye babubakira amazu meza none twebwe baratwimira batatubwira aho tujya bagombye ku twimura baduhaye inkurane nk’abandi“.

Gasarabwe Jean Damascene ni umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gatare,yabwiye UMUSEKE ko uruganda rwaje guteza imbere abaturage ko  rutaje kubangamira n’ubwo hari icyo bakivugana n’akarere ka Nyamasheke yabijeje ko nabo bazimurwa.

Ati”Uruganda rwacu rwaje guteza imbere abaturage ntabwo rwaje kubabangamira,nibatuze nta kibazo bafite dufatanyije n’imzego z’ubuyobozi akagari umurenge n’akarere tuzabona igisubizo“.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yavuze ko ubu butaka atari ubwabo baturage,abizeza ko uko ubushobozi buzajya buboneka bazajya bimurwa.

Ati”Abaturage n’ab’igihugu ntabwo bahatujwe na Leta, uruganda rwahaguze hari ibikorwa by’abaturage. Uruganda rwavuganye n’akarere tuzajya tuhabakura gahoro gahoro“.

- Advertisement -

MUHIRE Donatien/UMUSEKE.RW I Nyamasheke