Nyanza: Ibitaravuzwe ku bantu bane bapfuye bari gukorera RAB

Bamwe mu baturage na bamwe mu bakozi ba RAB baravuga ko nta gikozwe n’ubundi isaha n’isaha impanuka nkiriya yaba n’ahandi kuko ibigega byakozwe byasondetswe.

Mu masaha y’umugoroba wa Taliki ya 20 Ukuboza 2023 nibwo mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza kuri sitasiyo ya RAB ya Muhanga kuri site ya Mututu ,humvikanye inkuru mbi y’abaterabiraka bane bariho bakora moteri izamura amazi yuhira imusozi ikoreshwa n’imirasire.

Abayikoraga baguye mu kigega cyacukuwe hasi mu butaka barapfa, aho bavugaga ko bari kubura umwuka bitewe nuko moteri yasohoraga imyuka ihumanye bo bakabura umwuka muzima bahumeka.

Icyo gihe RIB yatangiye iperereza ihita ita muri yombi umukozi wa RAB witwa HAKIZIMANA Wellars aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

UMUSEKE wageze kuri RAB site ya Mututu wasanze ibikorwa byo gukora iyo moteri byarahagaze itari gukorwa.

Urebeye inyuma icyo kigega cyaguyemo abantu bagapfa harimo amazi menshi abakizi bakavuga ko mu bujyakuzima gifite metero zirenga zirindwi(7m).

Ikindi kandi gifite umwenge umwe umuntu areberamo, hejuru hari akego bigaragara ko abajya muri icyo kigega bamanukiraho bagateretsemo ndetse ukanahasanga imishumi.

Abatuye i Mututu bakavuga ko iki kigega ubwacyo gifite inenge ku buryo abo bireba bakwiye kwita kuzikosora bitaba ibyo n’ubundi impanuka nk’izi zikaba zizahoraho

Umwe yagize ati”Byibura bakwiye kongera ahantu umuntu yinjiriramo ajya hasi gukora iyo moteri ku buryo n’uwo mwuka uhumanye wazamuka ugasanga aho usohokera ari hanini“.

- Advertisement -

Undi nawe yagize ati”Ubundi ibigega nk’ibi bikwiye gushyiramo urwego ruteyemo kandi ruhoramo rurerure, rugera hasi ku buryo byibura ugiyemo yavamo cyangwa akajyamo bimworoheye.

Usanga rero urwo bakoresha bajya mu mwobo hasi gukora iyo moteri ari amifashisho rudafashije kuko uyu wubatse iki kigega yashyizemo ibintu by’ubugome, hiyongeraho n’ ubuhahara bw’amafaranga yanze kugira ahantu hanini hava umwuka cyangwa aho usohokera.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) Dr Telesphole NDABAMENYE avuga ko imirimo yabaye ihagaze kugira ngo babanze bite kubyeteye impanuka

Yagize ati”Tugiye kureba icyateye impanuka kugira ngo tugikosore kuko n’ubundi moteri ntiri gukora n’ibikorwa byayo byahise bihagarara bityo dufite inshingano zo gukurikirana turikumwe n’abatekinisiye tukareba icyakorwa”

Bamwe mu bakozi ba RAB batashatse ko imyirondoro yabo ijya mu itangazamakuru babwiye UMUSEKE ko uretse i Nyanza habereye impanuka, n’ahandi hatandukanye mu gihugu ibigega nka biriya byasondetswe kandi birakirwa, biranakoreshwa ku buryo n’ababyakiriye bagakwiye kubibazwa kuko babyakiriye babibona.

Amakuru avuga ko kandi uriya Wellars HAKIZIMANA ukorera RAB watawe muri yombi dosiye ye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kandi abo mu miryango yabuze ababo ,amakuru akavuga ko baregeye indishyi z’akababaro.

Hifashishwa urwego rw’ibiti kandi byagakwiye kuba rcyarubakanywe n’urwego

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKEKE.RW/Nyanza