Nyaruguru: Umugabo yapfuye bitunguranye aguye mu murima

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Umugabo wo mu karere ka Nyaruguru yapfuye bitunguranye aguye mu murima , bikekwa ko yari mu bikorwa by’ubujura.

Byabereye mu Mudugudu wa Karimba mu kagari ka Raranzige mu Murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uwitwa Ndagijimana Daniel w’imyaka 28 y’amavuko yasanzwe yapfuye, umurambo we wagaragaye mu kabande mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Ukuboza 2023.

Ababonye uwo murambo bakeka ko yari yagiye kwiba ibijumba mu murima gusa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ikaba yatangiye iperereza.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge ,UMUHOZA Josephine yabwiye UMUSEKE ko bamenye amakuru ko uriya muntu yapfuye ariko batamenye uko byagenze byose byabazwa umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru ari nawe uvugira akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel,yabwiye UMUSEKE ko hatangiye iperereza.

Ati “Umurambo wabonetse wajyanywe ku bitaro bya Munini. RIB iri mu iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.”

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyaruguru

- Advertisement -