Pariki y’Akagera izamura imibereho y’abayikoreramo n’abayituriye

Kubera ubwiyongere bw’abamukerarugendo muri Pariki y’igihugu y’Akagera, abakora ubucuruzi mu nkengero ya pariki  baratangaza ko ubu bari kwinjiza agatubutse, ndetse n’ubukungu bugenda bwiyongera.

Ahishakiye Antoine umuyobozi ushinze ibikorwa by’abakozi n’imikoranire muri Akagera Transit Lodge, avuga ko kuba abamukerarugendo bariyongereye, na bo ingaruka nziza yabagezeho kuko uko abasura pariki biyongera ni na ko babona ababagana benshi.

Ahishakiye Antoine  ati “Abatugana akenshi baza bakeneye serivisi y’ubukerarugendo harimo hoteli, restorant, ndetse no kubafasha kugira ngo babashe gusura pariki mu buryo bwiza.  

Njyewe ntekereza ko uko pariki yacu igenda ibungabunga ibidukikije n’inyamaswa zigenda zigaruka, ari byo bigenda bikurura abakerarugendo benshi ariho natwe bitugiraho ingaruka nziza. Abasura pariki baba benshi bagakenera nko kuryama abakenera kuruhuka, ndetse mbere yo gusura pariki barabanza bakatugana, urumva ko bidufitiye ingaruka nziza kuko ubukunga bugenda bwiyongera, kuko hari amafaranga basiga bigatuma turushaho kwinjiza.”

Abakerarugendo basura Pariki y’Akagera, Abanyarwanda bishyura make

 

Ubukungu bugera no ku baturage begereye pariki y’Akagera

Ahishakiye Antoine  avuga ko usibye kwinjiza amafaranga kubera ubukerarugendo, na bo nka Akagera Transit Lodge  iyo babonye  inyungu bayifashisha mu guteza imbere urubyiruko ruturiye pariki, aho babaha amahugurwa mu byiciro bitandukanye mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo.

Kuri iyi nshuro bafite abana hafi 25 barimo bahugura mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo.

Ati “Urumva guha ubumenyi urubyiruko mu kubahugura ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, ni umusanzu tuba twatanze ku baturage baturiye Pariki ndetse n’igihugu muri rusange.”

- Advertisement -

Karinganire Jean Paul umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki y’igihugu y’Akagera, yavuze ko ubukerarugendo bwakuze haba ubushingiye ku muco, nko kubyina, ubuvumvu, gukama inka, ibyo iyo umuturage abikoreye ahantu heza abashitsi bajya kumusura, kandi bakamwishyura.

Ati “Si bo bonyine, bishyura ahubwo natwe, kuko bishyura imodoka ibatwaye, ndetse bakishyura n’uwo muturage basuye.”

Karinganire Jean Paul avuga ko hoteli zo hanze ya Pariki na zo zibyungukiramo.  Ati “Uko ubukerarugendo bugenda bwiyongera ubukungu bw’igihugu bugenda bwiyongera, kandi abashora imari mu bijyanye n’ubukerarugendo ntabwo bahomba.”

Karinganire Jean Paul yakomeje  avuga ko  ubukerarugendo atari ibintu by’abazungu gusa, ahubwo ari ubw’abantu bose.

Gusura Pariki y’Akagera ni Frw 15,000 ku Munyarwanda. Abanyarwanda iyo bishyize mu matsinda barenze 20 bagabanyirizwa ibiciro.

Umunyamahanga utaba muri Afurika iyo asuye Pariki y’Akagera yishyura amadolari 100$, umunyamahanga uba muri Afurika ariko utaba muri EAC yishyura amadolari 50$, umunyafurika wo muri EAC yishyura amadolari 15$, umunyamahanga ufite uruhushya rwo gukorera mu Rwanda na we yishyura amadolari 50$.

Kugeza ubu abanyarwanda basura pariki y’akagera bagera kuri 45%, amafaranga yinjiye muri pariki y’Akagera mu mwaka wa 2010  yari amadolari ibihumi 203$ naho mu mwaka wa 2022 yageze ku madolari miliyoni 3.74$ kubera ubwiyongere bw’abasura pariki.

Inzovu ni zimwe mu nyamabere ziboneka muri Pariki y’Akagera
Karinganire Jean Paul umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki y’igihugu y’Akagera
Ahishakiye Antoine umuyobozi ushinze ibikorwa by’abakozi n’imikoranire muri Akagera Transit Lodge
Akagera Transit Lodge yakira abamukerarugendo

Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW