Perezida Kagame yagize Pudence Rubingisa Guverineri w’I Burasirazuba

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame ,yagize Pudence Rubingisa, guverineri w’Iburasirazuba.

Rubingisa yari asanzwe ari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe  rivuga ko “Ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika,cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111 n’iya 112.

Itangazo rivuga kandi ko Perezida wa Repubulika yashingiye kandi ku biteganywa n’itegeko No 14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara,cyane cyane mu ngingo ya 9.

Muri 2019 nibwo Rubingisa Pudence yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali mu matora asimbuye Marie Chantal Rwakazina wari wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi.

Agiye kuyobora Intara y’Iburasirazuba asimbuye  CG (Rtd) Gasana Emmanuel, wahagaritswe ku mirimo kubera ibyo yagombaga kubazwa akurikiranyweho.

- Advertisement -

 

 UMUSEKE.RW