Abanyabigwi bageneye impano Perezida Paul Kagame

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagenewe impano n’Abanyabigwi babiri, Ronaldionho Gaucho na Roger Milla banditse amazina mu gukina ruhago mu Bihugu bya bo.

Umunyabigwi wamamaye Ronaldinho Gaúcho wamenyekaniye cyane mu makipe nka FC Barcelona na Milan AC, yageneye Perezida Paul Kagame impano y’umwambaro wa Brésil yasinyeho, mu gihe Umunya-Cameroun Roger Milla yageneye Umukuru w’Igihugu impano y’umwambaro uzakoreshwa mu Gikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans kizabera i Kigali mu 2024.

Umunya-Brésil Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye nka Ronaldinho Gaúcho ari mu banyabigwi 30 batangajwe ko bazitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mu 2024.

Ni ko kandi bimeze ku Munya-Cameroun Roger Milla wakiniye amakipe akomeye mu Bufaransa ndetse akaba ari umwe mu Banyafurika bafite ibigwi muri ruhago ku rwego mpuzamahanga.

Aba banyabigwi bombi bitezwe i Kigali mu mwaka utaha, bageneye impano Perezida Paul Kagame nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023.

Iti “Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yakiriye, mu izina rya Perezida rya Perezida Kagame, impano y’umwambaro wa Brésil wasinyweho n’Umunyabigwi Ronaldinho ndetse n’umwambaro uzakoreshwa mu Gikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans cya 2024, wasinyweho n’Umunya-Cameroun Roger Milla.”

Yakomeje igira iti “Yombi yayishyikirijwe na Fred Siewe uyobora Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans (VCWC) n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE).”

Kugera i Kigali bizaba ari inshuro ya mbere kuri Ronaldinho Gaúcho watwaye Ballon d’Or mu 2005 n’Igikombe cy’Isi mu 2002, ariko si uko bimeze kuri Roger Milla kuko yageze mu Rwanda mu Ukuboza 2022, yitabiriye igikorwa cyo gutangaza gahunda y’Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans.

Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ku Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC] n’ibikorwa bigishamikiyeho biteganyijwe kubera i Kigali tariki 1-10 Nzeri 2024.

- Advertisement -

Ku wa 30 Ugushyingo 2023 ni bwo muri Serena Hote habereye isangira ry’abafatanyabikorwa mu gutegura iri rushanwa, hanatangazwa abanyabigwi 30 mu 150 bazitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho.

Aba banyabigwi bayobowe n’Umunya-Brésil, Ronaldinho Gaúcho wegukanye Ballon d’Or mu 2005 n’Igikombe cy’Isi mu 2002. Uyu yakiniye amakipe arimo Paris Saint-Germain, FC Barcelona na AC Milan ndetse n’andi y’iwabo muri Brésil.

Hari kandi Maicon Douglas, Myamoto, Andrew Cole, Patrice Evra, Emmanuel Eboué, Momahed Mwameja, Juma Mossi, Jomo Sono n’Umunyarwanda Karera Hassan.

Abandi batangajwe ni Laura Georges, Louis Saha, Amanda Dlamini, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Kalusha Bwalya, Anthony Baffoe, Jimmy Gatete, Sonny Anderson, Patrick Mboma, Maxwell Cabelino na Wael Gomaa.

Biteganyijwe ko urundi rutonde rw’abanyabigwi bazitabira iri rushanwa rihuza abakinnye ruhago ruzatangazwa muri Gashyantare na Gicurasi 2024.

Ronaldinho Gaucho uzaba ari mu Rwanda, yaganeye impano Perezida Paul Kagame
Roger Milla yageneye impano Perezida Paul Kagame y’umupira uzakinishwa mu Gikombe cy’Isi cy’Abanyabigwi mu 2024

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW