Perezida Ruto ‘yateye utwatsi’ icyifuzo cya Congo cyo gufunga Corneille Nangaa

Perezida wa Kenya, William Ruto, yamaganye icyifuzo cya Leta ya RDC gisaba  ko Corneille Nangaa uherutse gushinga Ihuriro rirwanya Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ko atabwa muri yombi.

Ruto yavuze ko igihugu cye kitakwivanga kandi buri igihugu kigira Demokarasi yacyo.

Perezida Ruto yavuze ko ”Adashobora guta muri yombi umuntu amuziza gusohora itangazo. “

Yabwiye RD Congo ko niba ishaka kwirukana ambasaderi wa Kenya, ifite uburenganzira bwo kubikora.

Ibi bibaye nyuma yuko ku wa gatanu i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, muri hoteli Serena, Corneille Nangaa wahoze ari umukuru w’akanama k’amatora ka DR Congo, agaragaye atangiza ihuriro rya politiki na gisirikare ryo kurwanya leta ya DR Congo, ryiswe ‘Alliance Fleuve Congo’ (AFC).

Repubulika ya Demokarasi ya Congo Ku cyumweru  tariki ya 17 Ukuboza 2023,yahamagaje ambasaderi wayo muri Kenya ngo bagirane ibiganiro, nyuma yuko muri Kenya hashingiwe ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Iki gikorwa gisa nk’icyazambije umubano wa RDCongo na Kenya, ndetse Congo inenga bikokemeye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kurebera “Abashaka guhirika ubutegetsi.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru, Perezida Ruto, yashimangiye ko Kenya igendera kuri Demokarasi bityo itashyira mu bikorwa byo guta muri yombi Corneille Nangaa.

Ati “Leta ya Kinshasa yashakaga ko duta muri yombi abantu bashyize hanze itangazo kuri icyo gihugu. Twababwiye ko turi igihugu kigendera kuri demokarasi. Sinafunga umuntu muziza itangazo. Ibyo si demokarasi. Niba bashakaga guhamagaza ambasaderi wabo, ni uburenganzira bwabo.”

- Advertisement -

Mbere yaho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo Christophe Lutundula  yabwiye  radio Top Congo yo muri icyo gihugu ko leta ya Kenya ishobora “kwirengera ingaruka” zava ku kwemera ishingwa ry’iryo huriro.

Yagize ati “Guverinoma yacu ifite ishingiro mu gusaba ibisobanuro guverinoma ya Kenya, by’umwihariko kuko Bwana Corneille Nangaa yabonye ubufasha ndetse ashima ubwo bufasha baba barahawe na guverinoma ya Kenya…”

Nangaa, umaze amezi aba mu buhungiro, yavuze ko iryo huriro, ririmo imitwe nibura icyenda yitwaje intwaro, rigamije “kongera kubaka igihugu” no “kugarura amahoro” kubera ko ubutegetsi bwabanje byabunaniye.

Mu gutangiza AFC, Nangaa yari ari kumwe n’abarimo Bertrand Bisimwa, umukuru wa politiki w’umutwe w’inyeshyamba wa M23, usanzwe urwanya ubutegetsi bwa DR Congo.

UMUSEKE.RW