Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwabwiye UMUSEKE ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana afungiye i Mageragere, nyuma y’uko ifoto ari mu bukwe bw’umuhungu we iteje impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Ku mbuga nkoranyambaga nka X rwahoze ari Twitter byavugwaga ko CG (Rtd) Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yaba atagifungiye mu igororero rya Mageragere.
Hari ifoto UMUSEKE wabonye igaragaza CG (Rtd) Emmanuel Gasana, ari kumwe n’abagize umuryango we barimo umuhungu we Edwin Cyubahiro Gasana, ndetse n’umukobwa wa Gen Kale Kayihura wahoze akuriye Polisi ya Uganda n’abandi bagize umuryango, basa nkaho bafata ifoto y’Urwibutso.
Byavugwa ko yitabiriye umuhango wo gusabira umuhungu we, wabereye muri Uganda.
Icyakora Umuvugizi wa RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka yabwiye UMUSEKE ko ibyatangajwe atari ukuri.
Yagize ati “Ibyo ntabyo nzi rwose. Ubwo se icyo cyemezo cyaturutse kwa nde? Kandi ntabwo nakubwira ikintu ntazi. Uretse ko atari na byo kuko ahari, ari i Mageragere.”
Ku wa 27 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwemeje ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko impamvu zagaragajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare zifite ishingiro.
CG (Rtd) Gasana akurikiranyweho icyaha cyo kwakira indonke n’icyaha cyo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.
- Advertisement -
Gasana umunyabubasha, yasabiwe gufungwa by’agateganyo (VIDEO)
UMUSEKE.RW