RDC: Agace ka Mushaki i Masisi kafashwe na M23

Amakuru ava muri RD.Congo aremeza ko umutwe wa M23 wamaze gufata agace ka Mushaki, kari muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, nyuma y’imirwano ikaze yahuje uyu mutwe n’ingabo za leta, FARDC.

Ibice bya Mushaki, Karuba, Kirolirwe n’ahandi muri Masisi kuva muri Werurwe uyu mwaka hari hahawe ingabo z’u Burundi ziri mu mutwe w’ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC) mu rwego rw’amasezerano y’agahenge yari yagezweho.

Ni nyuma y’uko M23 yari yafahe ibi bice bya Masisi mu ntangiriro z’uyu mwaka mbere yo kubishyikiriza ingabo z’akarere zagombaga kuhagenzura.

Major Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 yemeje ko Mushaki ubu iri mu maboko yabo. Ati “Twabohoye Mushaki kuko abaturage baho, cyane cyane Abatutsi, bari bari mu kaga.”

Willy Ngoma yavuze ko abo barimo kurwana; ingabo za leta zifatanyije n’amatsinda yitwa Wazalendo, babagabyeho ibitero ahitwa Ruvunda na Kabati mu ijoro ryakeye, na bo bakabasubiza inyuma kugeza babasohoye mu gace ka Mushaki.

Ifatwa rya Mushaki ryemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aho avuga ko habaye imirwano ikaze, bagerageza gutabara abaturage.

Ku rubuga rwa X yagize ati “M23 ntizigera na mba yemera kumanika amaboko mu gihe cyose FARDC, FDLR, abacanshuro, ingabo z’u Burundi  n’indi mitwe bakica abaturage ba Mushaki, n’utundi duce tuhegereye.

Akomeza agira ati “M23 iremeza ko yamaze gufata Mushaki n’utundi duce tuhegereye. Kuri ubu irahamagarira imiryango itabara gutanga ubufasha bwayo i Masisi.”

Major Ngoma na we  yari yatangaje ko ingabo birukanye i Mushaki “zitwika inzu, zkiica inka nyinshi, no kwica abantu muri kuko gusa ari Abatutsi.

- Advertisement -

Uruhande rwa leta ntacyo ruravuga kuri ibi birego.

Mushaki ni centre iri muri kilometero 36 mu burengerazuba bwa Goma, iri ku muhanda mukuru uhuza Goma na centre ikomeye y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Rubaya iri mu burengerazuba bwa Mushaki.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW