RDC: Bitakwira arakataje mu mvugo zo kurimbura Abatutsi

Justin Bihona-Hayi Bitakwira usanzwe ari somambike wa Perezida Felix Tshisekedi, akaba kabuhariwe mu gukwirakwiza imvugo z’urwango, yongeye kuvuga amagambo ashaririye aganisha ku kurimbura Abatutsi muri RD Congo kuko ngo ari inzoka badakwiriye kuba muri icyo gihugu.

Ni mu nyigisho yatangiye mu rusengero rwa 8ème CEPAC i Mulongwe muri Uvira, aho yasabye abayoboke kurwanya Abanyamulenge aho bari hose n’Abatutsi muri rusange.

Mu gihe uyu mushumba w’urwango yamaze yigisha, yakomewe amashyi n’isinzi y’abayoboke, maze nawe ava imuzi uko bakwiriye gukubura abo yita abanzi b’igihe kirekire.

Bitakwira wahoze ari Minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro, yongeye kuvuga ko nta mututsi muzima ubaho ko bavutse ari inkozi z’ikibi.

Uyu mugabo ukunze kugaragaza ivangura yanavuze ko buri gihe yibaza ko uwaremye Abatutsi atari we waremye Shitani.

Yagize ati “Mpora nibaza niba uwabaremye atari we waremye shitani. Nta bundi bwoko nigeze mbona bw’abagome nkabo.”

Avuga ko ibihano yafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ashinjwa gukwirakwiza imvugo z’urwango bigamije kumucecekesha, ko ntacyo bivuze kuko ari mu bantu bakunzwe muri RD Congo.

Yemeza ko yicaranye na Perezida Tshisekedi banzura uburyo bakwiriye guhangana n’u Rwanda n’abanzi ba Congo.

Bamwe mu banye-Congo basabye inzego z’ubutabera n’iz’umutekano guta muri yombi Justin Bitakwira mu guca burundu ivangura akomeje gukwirakwiza.

- Advertisement -

Bagaragaje ko ibikorwa by’ivangura bya Bitakwira bimaze guhitana abatari bacye, guhohotera n’ihungabana kuri benshi.

Bavuga ko biteye agahinda kubona abarimo Bitakwira bigisha ivangura ku manywa y’ihangu ntibahanwe kuko bashyigikiwe n’ubutegetsi.

Justin Bitakwira arasabirwa gutabwa muri yombi

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW