Komisiyo yigenga y’amatora muri RD Congo, ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, mu murwa mukuru wa Kinshasa, yatangaje amajwi y’agateganyo, agaragaza ko Felix Antoine Tshisekedi ari imbere.
Mu majwi yatangajwe harimo n’ay’abatoreye mu bihugu by’amahanga.
Mu majwi 9.333.562 amaze kubarurwa, kandida Perezida Tshisekedi ari imbere n’amajwi 7.219.816 angana na 77,3%.
Akurikirwa na Moïse Katumbi ufite 15,7%. Martin Fayulu uri ku mwanya wa gatatu afite amajwi nawe agakurirwa na Adolphe Muzito ndetse na Radjabho Tebabho Sorobabho.
Ku munsi w’ejo mu mujyi wa Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso, itatanya abari mu myigaragambyo.
Abigaragambya bari bateraniye ku kicaro gikuru cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo banenga ibyatangajwe na Komisiyo yigenga y’amatora muri Congo.
Biteganyijwe ko ibizava mu matora bizatangazwa ku wa 31 Ukuboza 2023.
UMUSEKE.RW