RDF yinjije mu gisirikare abasore n’inkumi

Igisirikare cy’u Rwanda cyakiriye ku mugaragaro abasirikare bashya mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje imyitozo y’amezi arindwi yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023, nibwo aba basirikare bashya bahawe ikaze muri RDF, basabwa kuzakoresha ubumenyi bavanye muri iyi myitozo buzuza inshingano bahawe.

Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Mubarakh MUGANGA, mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Lt Gen Mubarakh Muganga yahaye ikaze anashimira aba basore n’inkumi binjiye mu ngabo z’u Rwanda, anabasaba gukoresha ubumenyi bungutse mu kurengera ubusugire bw’Igihugu.

Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda na RDF muri rusange, ndabashimira iyi ntambwe ikomeye mugezeho. Ubumenyi mwungutse hano buzabafasha gukora neza no kuzuza inshingano za RDF kandi bizanabafasha gukomeza ikinyabufura n’umurava byanyu. Turabashimira kuba mwarahisemo kwinjira muri RDF mugamije kurengera Igihugu cyanyu.”

UUMUSEKE.RW