Rusizi:Urubyiruko rwize imyuga rurasaba guhuzwa n’amahirwe ahari.

Urubyiruko rwize imyuga itandukanye mu karere ka Rusizi,rurasaba ubuyobozi kwitabwaho, rukajya ruhuzwa n’amahirwe aboneka ku isoko ry’umurimo ngo bashyire mu bikorwa ibyo bize.

Ibi babisabye kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukuboza 2023,ubwo urubyiruko 99 rw’abahungu n’abakobwa bacikishirije amashuri, k’ubufatanye bwa AEE Rwanda na Help Child bigishijwe  imyuga yo gusudira, gukora amashanyarazi no gutunganya imisatsi, basoje amashuri  bagahabwa ibikoresho byo gukoresha.

Uzayisenga Lucie ni umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, wacikishirije amashuri ageze mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye, wo mu Mudugudu wa Kamajumba,Akagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu.

Ati”AEE yaramfashije niga gutunganya imisats,i iduhaye ibikoresho turasaba ko leta  kutugeza ku isoko ry’umurimo tuzabashe kwibonera buri kimwe tutagisabye ababyeyi”.

Niyitegeka Iratwumva Arsene wo mu mu Kagari ka Gaseke, Umurenge wa Nyakabuye,afite imyaka 18 y’amavuko,yacikirije amashuri 2020.

We avuga ko imbogamizi bahura na zo ari ukutamenyekana.

Ati”Nize gusudira mu mezi atatu ndabizi neza nta kindi gishoro mfite  AEE na Help a Child  bampaye ibikoresho. Turasaba inzego z’ibanze ko mu gihe habaye inama  bajya babwira abaturage ko twabyize bakajya baduha akazi.”


Nyirabyumvuhore Olive ni uwo mu Murenge wa Nyakarenzo amaze imyaka irenga 5  acikishirije ishuri. Uyu munsi yasoje kwiga gutunganya imisatsi intego ye ni ukwiteza imbere.

Ati”Twize ibyo gusuka duhawe n’ ibikoresho, inzozi za njye ni ukwiteza imbere, iwacu hari abandi babikora. Turasaba inzego za leta kutuba hafi n’abo  tuzakorera turabasaba   kutugirira ikizere“.

- Advertisement -

Umuyobozi w’ishuri rya TSS Nyarushishi ryo mu karere ka Rusizi,yemeza ko aba bize imyuga y’igihe gito, ko ubumenyi babufite asaba abaturage kubizera bakabaha akazi.

Ati”Abiga imyuga  y’igihe gito cy’amezi atatu cyangwa atandatu  ubumenyi barabufite turasaba abaturage kubagirira ikizere bakabaha akazi”.

Umuhuzabikorwa w’Umuryago Mpuzamahanga w’ivugabutumwa AEE Rwanda,yavuze ko ibikorwa byo gufasha urubyiruko kwiga imyuga, ubushobozi ni buboneka bazafata n’abandi,asaba abarangije kuba inyangamugayo no kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Ati”Turimo gushaka andi mafaranga nibikunda tuzafata n’abandi,
turabasaba uru rubyiruko kuba ab’umumaro kwitwara neza gukoresha no gushyira mu bikorwa ubumenyi  n’ibikoresho
bahawe “.

Nizeyimana Telesphole ni umukozi wa Help Child ushinzwe imikurire y’abana bato,yahagarariye ushimzwe porogaramu n’umurimo,nawe yabasabye kugira  imyitwarire yahindura n’abandi.

Ati”Tubasaba ihinduka mu migenzereze no mumotekerereze bagaragaze indangagaciro zahindura n’abandi aho batuye”.

Ruhangimana Fidele ni umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’umurimo, yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Akarere bukurikiranira by’ahafi urubyiruko rwize ubumenyingiro, bakaruhuza n’abatanga akazi.

Ati”Abarangije ubumenyingiro nk’akarere, turabakurikirana.Iyo imishinga ije tugirana nayo amasezerano y’urubyiruko rwize imyuga bazakoresha tugahuza  abashaka akazi n’abagatanga”.

Ibikoresho birimo iby’ubusuderi, iby’amashanyarazi n’ibyo gutunganya imisatsi, byatanzwe n’umuryango w’ivugabutumwa AEE Rwanda na Help Child,  bifite agaciro milioni  10,724,000 Frw , byahawe urubyiruko 99 rwacikishirije amashuri rurimo abakobwa 35.

Bahawe ibikoresho bizabafasha kwihangira imirimo
Bahawe impamyabushobozi z’ibyo bize

MUHIRE DONATIEN/UMUSEKE.RW I RUSIZI