Rutsiro: Baguwe gitumo bacukura amabuye mu buryo butemewe

Abakoraga ubucukuzi bw’amabuye yagaciro yo mu bwoko bwa Beryl,  mu buryo butemewe, mu karere ka Rutsiro, bafatiwe muri ibyo bikorwa.

Abafashwe ni abantu batatu,bafashwe ku wa 26 Ukuboza 2023, bafatiwe mu mirima y’abaturage mu Mudugudu wa Nyarubuye,AKagari ka Bunyoni,Umurenge wa Kivumu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bitemewe, asaba ababigerageza kubyirinda batarabifatirwamo.

Yagize ati: “Abaturage nibo batanze amakuru ko hari abantu bigabiza imirima yabo, bakayicukura bashakamo amabuye y’agaciro ari nako bangiza imyaka yabo.

  Ntabwo umuntu abyuka mu gitondo ngo ajye gucukura amabuye y’agaciro uko yishakiye, hari inzira iteganywa n’amategeko agomba kubahiriza, turaburira abishora muri bene ibi bikorwa by’ubucukuzi, tubamenyesha ko uzabifatirwamo wese azashyikirizwa ubutabera.”

Yagaragaje ko bene ubu bucukuzi, ari bwo bukunze guteza ibyago byinshi ababukora bitewe n’uko nta bikoresho byabugenewe baba bafite, birimo kuba bagwirwa n’amasimu bagakomereka, abandi bakabura ubuzima.

SP Karekezi yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, ashishikariza abaturage gukomeza kujya batungira agatoki inzego z’ubuyobozi; abakomeje kwica amatwi bakishora mu birombe, mu mirima y’abaturage ndetse no mu migezi bashakishamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo bafatwe  bashyikirizwe ubutabera.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

- Advertisement -

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Ivomo: RNP

UMUSEKE.RW