Rwanda: Kuri Noheli nta muntu wishwe n’impanuka

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , ACP Boniface Rutikanga yabwiye UMUSEKE ko kuri Noheli nta muntu wishwe n’impanuka .

Ku munsi wo ku wa mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023, abakirisitu bo mu Rwanda no ku Isi muri rusange bari mu birori byo kwizihiza ivuka rya Yesu/Yezu .

Ni umunsi uba udasanzwe, aho abantu bidagadura, basangira n’imiryango yabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro yahaye UMUSEKE, yavuze ko muri rusange ku munsi wa Noheli umutekano wari wifashe neza kuko nta muntu wishwe n’impanuka keretse ku munsi wayibanjirije.

Yagize ati “Umutekano wari umuneze neza, mu ijoro ryabanjirije Noheli  na Nyirizina, umutekano wagenze neza rwose. Ariko  ntihabuzeho bicye biba. Mu ijoro ribanziriza irya Noheli nibwo bahaye impanuka ebyirizi zikomeye, haba haguyemo ubuzima bw’umuntu . Hari aho umumotari mu Murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera , umuhanda w’icyaro , umumotari yagonze umumotari mugenzi we , umutari arahagwa , uwagonze yagaragara ko yari yasinze kandi nta byangombwa yari afite.

Hari indi mpanuka ya moto yabaye muri Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali aho moto y’umuntu ku giti cye nayo yagonze .”

ACP Rutikanga yatangaje ko ku munsi wa Noheli nta mpanuka yaguyemo umuntu kuko umutekano wagenze neza.

Ati “Ejo nta manuka yabaye ikanganye , itwara ubuzima bw’umuntu cyangwa ajya mu Bitaro ntayo. Muri rusange umutekano wagenze neza. Ibyabaye ni iby’abantu bagiye bambura telefoni bari gutaha mu rugo cyangwa abantu bahugiye mu minsi mikuru, abantu bagasimbuka ibipangu bagatwara ibintu . Ibyo na byo twagiye tubibona.”

Yasabye abantu kuba maso, bakomeza kubungabunga umutekano ari nako birinda icyateza impanuka.

- Advertisement -

Ati “ Ni ugukomeza kuba maso . Mu byukuri iminsi mikuru ntabwo irarangira, dufatanye guhana amakuru. Hari byinshi tugenda tumenya kubera amakuru  baba baduhaye, kwitwararika, abantu ntibatware ibinyabiziga banyoye ibisindisha, ntibatware  ibinyabiziga badafite uruhushya rwo gutwara, bagendera ku muvuduko wagenwe, bakomeze baduhe amakuru.”

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW