The Ben yasezeranye na Pamela imbere y’Imana, Tom Close aba Parrain

Umunsi w’amateka wageze kuri The Ben na Pamela, basezeranye imbere y’Imana kubana akaramata.

Ni umuhango wabereye mu itorero Vivante ryo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango udasanzwe ku buzima bwabo bombi witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bisanzwe mu ruganda rwa Muzika.

The Ben wari wagize umubyeyi (Parrain) Dr Muyombo Thomas, uzwi nka Tom Close, isura ye wabonaga ikeye, ubona ko afite ibinezaneza byo kuva mu ngaramakirambi.

Uwicyeza Pamela, mu ikanzu yera y’abageni, wabonaga yuje ubwitonze cyane ko atazwiho gusamara.

The Ben yongeye kwambarirwa n’ibyamamare nk’uko byari byagenze mu muhango wo gusaba wabaye ku wa 15 Ukuboza 2023.

Bamwe mu byamamare byamwambariye birimo Andy Bumuntu, Igor Mabano,  Umuraperi K8 Kavuyo, Christopher, n’abandi.

Nyuma yo kuva mu rusengero ibirori byo kwiyakira, birakomereza muri Kigali Convention Center.

Ku wa 31 Ukwakira 2022 nibwo The Ben na Uwicyeza basezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata, urugendo rutangira ubwo.

- Advertisement -

Hari hashize imyaka ine bari mu munyenga w’urukundo nyuma yaho mu 2019 The Ben abengutse Pamela wari waritabiriye irushanwa ry’ubwiza, Miss Rwanda, maze ikimero cye gituma Mugisha Benjamin, The Ben, ava mu bye , yiyemeza kumuha umutima.

Biteganyijwe ko bi birori byo muri Kigali Convention Center, bigaragaramo inshuti y’akadasohoka ya The Ben, Ngabo Medale,Meddy.

The Ben mu ikoti ryiza yasezeye kuba ingaragu

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW