U Bwongereza bwohereje uje gusinya andi masezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda

Minisitiri w’ubutegesti bw’Igihugu wo mu Bwongereza,James JAMES CLEVERLY aje mu Rwanda, gusinya amasezerano ajyanye no kuhohereza abimukira mu Rwanda.

Tariki ya 15 Ugushyingo 2023, ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwafashe icyemezo cyo guhagarika ibyo kohereza mu Rwanda abimukira, ruvuga ko bitemewe n’amategeko.

Havuzwe ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye bityo kidakwiriye kwakira abo bimukira n’abasaba ubuhungiro ibyo Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure.

Guverinoma y’u Bwongereza  ntiyaciwe intege n’icyo cyemezo, yemeza ko ikomeje kureba uko yasigasira ubwo bufatanye kugira ngo haboneke umuti urambye w’abinjira muri icyo gihugu mu nzira  zinyuranije n’amategeko.

Ikinyamakuru the standard kivuga ko  i Kigali ,James Clevery azahura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Dr Vincent Biruta, bombi bakazasinyana amasezerano no kuganira kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, nuko bazafatwa ndetse no kurushaho kunoza ubufatanye mu by’ubukungu.

Urugendo rwe i Kigali kandi azasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi ndetse n’abakozi ba Ambasade y’Ubwongereza.

James Clevery yatangaje ko  u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi ari ingenzi gukorana na rwo.

Ati “Turabihamya ko u Rwanda ari igihugu  gitekanye kandi turakorana na rwo  mu guhagarika amato y’abimukira yinjira mu bwongereza binyuranyije n’amategeko no kurengera ubuzima bwabo.”

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak yemeje ko Ubutegetsi bw’Ubwongereza bwiteguye kongerera u Rwanda miliyoni 15 z’Amapawundi, ni ukuvuga asaga miliyari 23 y’u Rwanda.

- Advertisement -

Ubwongereza buvuga ko ari mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’abimukira binjira muri kiriya gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW