Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Fidèle Gakire gufungwa imyaka itanu

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Fidèle Gakire, gufungwa imyaka itanu ,n’ihazabu ya Miliyoni 3Frw.

Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cy’inyandiko mpimbano.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023,ku  Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nirwo rwaburanishije mu mizi Fidèle Gakire wavuye muri Amerika atashye mu Rwanda agahita afungwa.

Gakire yahoze ari umuyobozi n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Ishema Newspaper na ISHEMA TV mbere y’uko ajya kuba muri Amerika.

Ageze muri Amerika Gakire yumvikanye avuga nabi u Rwanda ndetse aza kujya mu cyitwa leta ikorera mu buhungiro cyashinzwe na Padiri Thomas Nahimana utavuga rumwe n’u Rwanda, aho yari yarahawe kuba  Minisitiri w’abakozi   ba leta n’umurimo.

Mu rukiko byavuzwe ko Gakire yavuye mu Rwanda mu 2018 ajya muri Amerika aho yaje kubona icyangombwa cyo gutura bihoraho, ko icyo cyangombwa yagisubije inzego z’umutekano za Amerika ku kibuga cy’indege yemeye ko asubiye mu Rwanda.

Umushinjacyaha yamureze icyaha cy’inyandiko mpimbano, avuga ko Gakire ataha mu Rwanda yari afite ‘passport’ yahawe na Padiri Nahimana bari bahuriye muri ya guverinoma yo mu buhungiro.

Umushinjacyaha yavuze ko Gakire yakoresheje iyo nyandiko ndetse bibaza impamvu kompanyi y’indege yemeye kugurisha ticket y’indege k’umuntu ufite icyangombwa cy’inzira gihimbano, gusa buvuga ko bitari mu nshingano z’ubushinjacyaha gukurikirana ibyo.

Umushinjacyaha yamusabiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu y’u Rwanda.

- Advertisement -

Gakire utari ufite umwunganizi, yireguye avuga  ko yatashye mu Rwanda ngo yitandukanye na politike yari arimo, ko urwo rwandiko rw’inzira (iyo passport)  atari icyangombwa yakoreshaga aho ariho hose.

Ati “Iyo passport bandega ntabwo nayibahereje nk’icyangombwa ahubwo bayifashe nk’uko bansabye telephone.”

Gakire yabwiye urukiko ko yatashye mu Rwanda yiteguye kubwira abategetsi ko ibyo yari arimo abivuyemo, ndetse iyo passport yari nk’icyangombwa gusa cy’umunyamuryango w’iyo politike yabagamo.

Gakire yasabye ko ibyo aregwa biteshwa agaciro agasubizwa muri sosiyete nk’umuntu wahindutse.

Umwanzuro w’uru rubanza biteganyijwe ko uzatangazwa ku wa 19 Ukuboza 2023.

Ivomo:BBC

UMUSEKE.RW