U Bwongereza: Umwimukira yiyahuye

Umwimukira wari ufungiye muri kontineri iri hejuru y’amazi y’ahitwa Bibby Stockholm, mu Bwongereza yiyahuye.

Polisi yavuze ko iperereza kuri urwo rupfu rutunguranye ku cyambu cya Portland mu Karere ka Dorset, mu Bwongereza ryatangiye.

Umwe mu bafungiye muri iyo kontineri yabwiye The Guardian ko urwo rupfu rudatunguranye kubera imibereho mibi abarimo babayeho.

Ati “Uru rupfu ntabwo rutunguranye kuri benshi muri twe. Abantu bashyira ubuzima bwabo mu kaga kubera politiki igihugu cyafashe yo gushyira abantu muri kontineri. Benshi muri twe tumaze igihe dufungiye aha, nabonye benshi bahura n’ibibazo byo mu mutwe.”

Uyu avuga ko bamwe mu bari muri iyo kontineri bahitamo kwigaragambya kubera ibiryo bibi bagaburirwa n’imibereho mibi barimo.

Ati “Mfitiye ubutumwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Ni bangahe bifuza gupfira imbere yawe bitewe n’amakosa ukora mu kwita ku bimukira?”

Amakuru avuga ko aba bimukira bazamuye uburakari bitewe na bamwe muri bo bajyanywe mu bindi bihugu by’amahanga.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko “Saa 6:22 z’igitondo cyo ku wa 12 Ukuboza 2023, Polisi ya Dorset yakiriye amakuru y’urupfu rutunguranye rw’uwari utuye muri Bibby Stockholm. Abapolisi bari gukora iperereza ku cyateye uru rupfu.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, James Clevery, yatangarije abagize Inteko ko urwo rupfu ruzakorwaho iperereza risesuye.

- Advertisement -

Bivugwa ko abagabo 300 ari  bo bari muri kontineri mu gihe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 500.

Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe yemeza ko iki kibazo kigiye gukorwaho iperereza.

Ibi bibaye mu gihe mu Bwongereza hari impaka z’uko abimukira bakoherezwa mu Rwanda. Biteganyijwe ko muri Mutarama umwaka utaha hazafatwa umwanzuro wo kohereza abimukira mu Rwanda.

UMUSEKE.RW