Umugore n’abana bane bapfiriye mu mpanuka

Uganda: Abantu batanu barimo umugore n’abana bane baguye mu mpanuka y’imodoka mu karere ka Kapchorwa, mu Burasirazuba bwa Uganda.

Polisi ya Uganda ivuga ko abaguye muri iyo mpanuka ari Goreti Naija w’imyaka 35,Isabela Isabit w’imyaka 8,Mark Okay w’imyaka 10,Ivan Busulwa nawe w’imyaka 10 na Solomon Kibilige w’imyaka 9.

Iyi mpanuka yabaye ku wa kabiri tariki ya 26 Ukuboza 2023, ahagana saa kumi n’igice (16H30) aho umushoferi wari utwaye imodoka ya Toyota Land Cruser yabuze feri, imodoka igata umuhanda muri uwo muhanda wa Kapchorwa.

Imirambo  ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kapchorwa.

Ni mu gihe abandi bantu bane barimo Ivy Busulwa w’imyaka 7, Ivan Busilwa w’imyaka 14,Caleb Kagimu w’imyaka 3 na Innocent Busuulwa w’imyaka 18 bo bakirembeye mu bitaro.

UMUSEKE.RW