Umugore w’imyaka 30 y’amavuko wari utwaye mu modoka umufuka urimo amasashe ibihumbi 30, yavaga mu Karere ka Rubavu yerekeza i Karongi, ubwo yageraga mu Karere ka Rutsiro ntibyamuguye amahoro.
Uyu mugore yafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rutsiro ubwo yari ageze mu Kagari ka Kongo-Nili mu Murenge wa Gihango.
Ubwo abapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda bahagarikaga imodoka uwo mugore yari arimo, basanzemo uwo mufuka wuzuyemo ayo masashe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ayo masashe yari agiye gucururizwa mu bice bitandukanye mu Karere ka Karongi.
Yihanangirije abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe avuga ko nta na rimwe bizabahira kuko bahagurukiwe.
- Advertisement -
Yagize ati “Ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bashyikirizwe ubutabera”.
SP Karekezi yibukije abatwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’iz’imizigo kujya babanza bakayigenzura mu kwirinda ingaruka bashobora guhura nazo mu gihe hari ibitemewe bisanzwe mu modoka.
Icyo Itegeko riteganya
Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ni mu gihe ingingo ya 12 y’iri tegeko ivuga ko; Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW