Umwana wa Minisitiri yiciwe mu ntambara ya Israël na Hamas

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Major mu ngabo za Israel yishwe na Hamas
Major Gal Eisenkot, wari umwana wa Gadi Eisenkot, Minisitiri muri Guverinoma ya Israël ishinzwe intambara na Hamas akaba yaranabaye n’umugaba mukuru w’Ingabo za Israël yiciwe muri Gaza mu ntambara na Hamas.
Gal Eisenkot w’imyaka 25 y’amavuko yari umusirikare w’ipeti rya Major mu mutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere mu Gisirikare cya Israel.
Uyu mwana w’uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel kuri ubu akaba ari Minisitiri muri Guverinoma ishinzwe intambara na Hamas, yapfiriye mu Majyaruguru ya Gaza kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza, ubwo umutwe yabarizwagamo wagabwagaho igitero n’abarwanyi ba Hamas.
BBC dukesha inkuru iratangaza ko Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, mu butumwa yavuze ko we n’umugore we babajwe n’urupfu rwa Major Gal Eisenkot, ko kandi yari intwari y’igihugu.
Minisitiri Benjamin Netanyahu yagize ati ” Intwari zacu ntabwo ziri kugendera ubusa. Tuzakomeza kurwana kugeza dutsinze”.
Kuva tariki 7 Ukwakira 2023, intambara yaradutse hagati ya Israël na Hamas nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas binjiye muri Israël bakica abaturage abandi bagashimutwa.
Kugeza ubu iyi ntambara yinjiye mu kwezi kwa gatatu imaze kugwamo ababarirwa mu 1200 ku ruhande rwa Israël n’abandi 17 000 ku ruhande rwa Gaza na Palestine.
THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW