Umwanzuro w’Ubushinjacyaha wemeza ko Dr. Rutunga yagize uruhare muri Jenoside

Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Dr. Rutunga wahoze ari umuyobozi muri ISAR Rubona, ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ISAR Rubona aho yayoboraga, bukemeza ko yategetse ko Abatusti bicwa, ahandi akanarebera abicwaga.

Ubushinjacyaha nibwo bwihariye umwanya mu iburanisha rya none busobanura umwanzuro wabwo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr. Rutunga Venant yavuze ko yamaze igihe adakurikiranwa, ndetse atigeze avugwa mu manza zitandukanye zabereye i Butare na Nyanza, bityo adakwiye gukurikiranwa, ubushinjacyaha bukemeza ko ibyo nta shingiro bifite kuko kuba yaramaze igihe adakurikiranwa bitamubuza gukurikinwa kuko ibyaha yakoze bidasaza mu gihe cyose haboneka ibimenyetso yakurikiranwa.

Ikindi ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Dr. Rutunga yarireguye avuga ko atigeze avugwa mu manza zaciriwe abandi mu bwicanyi bwabereye muri ISAR Rubona nta shingiro bifite kuko abaregwa icyo gihe we atarimo, ariyo mpamvu kuvugwa bitari ngombwa kandi aho aregewe habonetse abamushinja ibyaha yakoze nk’uko hari abatangabuhamya babibwiye urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda ari kuburaniramo none.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Dr.Rutunga yarireguye avuga ko nta rwango yagiriraga Abatutsi aho banandikanaga ibitabo bitandukanye nta shingiro bifite, kuko n’abamushinja sibyo yifitemo ahubwo ni ibikotwa bifatika yakoze.

Ubushinjacyaha buti “Hari umutangabuhamya wavuze ko Dr. Rutunga nta mibanire myiza yari afitanye n’Abatutsi kuko batasabanaga.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr. Rutunga yireguye avuga ko nta kimenyetso ubushinjacyaha butanga uretse imvugo z’abatangabuhamya na bo barokotse jenoside, ndetse n’abafungiwe jenoside ibyo urukiko rutabiha agaciro kuko mu manza nshinjabyaha nta kimenyetso kampara n’ubuhamya bushingirwaho umuntu agahamywa icyaha.

Ubushinjacyaha buti “Kuba wararokotse jenoside cyangwa warahamijwe ibyaha bya jenoside ntibikuraho ko watanga ubuhamya bw’ibyo wabonye, cyangwa wumvise cyane ko urukiko ari rwo rufite ububasha bwo gusuzuma ireme ry’ubwo buhamya.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr. Rutunga kuba yiregura ko nta muntu we yigeze yica nta shingiro bifite kuko abishwe biciwe mu kigo yari abereye umuyobozi, anatanga amabwiriza muri icyo kigo yo kwica abatutsi akanashishikariza abantu gukora jenoside, agatanga inkunga ya ngombwa ajya gusaba abajandarume baje bakica abatutsi muri ISAR Rubona b’abakozi n’impunzi zari zahahungiye n’abandi.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha buravuga ko abo bajandarume na Dr. Rutunga ubwe yemera ko yabazanye, ikindi babanje gukorana inama na we yo kwica Kalisa Epaphrodite nk’umwe mu bakozi ba ISAR Rubona, kandi bariya bajandarume batari kumenya niba Kalisa ari umututsi batabibwiwe na Dr.Rutunga.

Ubushinjacyaha buravuga ko Dr. Rutunga yagize uruhare mu rupfu rw’abantu batandukanye barimo Sebahutu André, impunzi zari zahungiye muri ISAR Rubona n’abandi.

Ubushinjacyaha buravuga ko Dr.Rutunga yagiye kuzana abajandarume kuri Purefegitura i Butare bica abatutsi baranabatoteza nk’umuyobozi ntiyagira igikorwa na kimwe kibabuza kandi ubwo bwicanyi yaraburebaga bakajya banajya gusaka abatutsi.

Ubushinjacyaha buravuga ko Dr.Rutunga ari we wicishije Impunzi zari zahungiye muri ISAR Rubona kuko ariwe wazanye abajandarume nyuma yaho interahamwe zashatse kubica zikirwanaho agafata icyemezo akajya kuzizana z’ifite imbunda na grenade.

Kuba Dr.Rutunga yiregura avuga ko icyo yazaniye ziriya nterahamwe ataribyo zakoze ubushinjacyaha buvuga ko nta shingiro bifite kuko Dr.Rutunga nk’umuyobozi we ubwe ntacyo yakoze kigaragaza ko atemeranyijwe nazo kubyo zarimo zikora

Ubushinjacyaha buti “Ni nkuko umukozi yakubita umuntu umukoresha areba ntamunenge, cyangwa se agaragaze igikorwa ko atamushyigikiye.”

Ubushinjacyaha buravuga ko Dr.Rutunga iyo abona ko abajandarume bazaniwe gucunga umutekano atari byo bakoze kandi ibyo barimo akaba atabashyigikiye yari kwandikira Perefe yari yazatse, akaba yamuha abandi bajandarume cyane ko yari afite ububasha kuko ni we wari wazizanye aranazicumbikira.

Ubushinjacyaha buti “Ntiwabona umwana wabyaye akubereye ikirara kandi waramubyaye ngo najya akubita umuntu ngo umwihorere kuko ari ikirara.”

Dr.Rutunga ubushinjacyaha buvuga ko yashyizeho committee des crise yakoze ubwicanyi muri ISAR Rubona aho yanitabiraga inama zo ku rwego rwa Perefegutura zateguraga jenoside.

Dr. Rutunga ubushinjacyaha buvuga ko yategeye Interahamwe ngo zihige uwari umukozi wa ISAR Rubona witwa Ndamage George niyicwa akabahemba ikimasa, kandi baramwishe ikimasa arakibahemba aho yanarebaga bamwica akazamura igikumwe nk’ikimenyetso cyerekana ko Dr. Rutunga yishimiye icyo gikorwa.

Dr. Rutunga uregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano na Jenoside we aburana ahakana yoherejwe n’Ubuholandi mu Rwanda yahoze ari umuyobozi muri ISAR Rubona ubu yabaye RAB.

Ni umusaza w’imyaka 74 y’amavuko yunganiwe na Me Sebaziga Sophonia na Ntazika Nehemia. Ubushinjacyaha buzakomeza gusobanura imyanzuro yabwo taliki ya 15/01/2024.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW