Abacuruza inyama ziri muri firigo bifuza ko abatabikozwa bahigishwa uruhindu

 Bamwe mu bacuruzi b’inyama bakorera mu Karere ka Musanze,batakambiye ubuyobozi, basaba ko abagikora ubu bucuruzi mu buryo bwa forode bakurikiranwa kuko ngo bituma batabona ababagurira.

Ibi babishingira ku kuba hakiri umubare munini cyane w’abaturage bagifite imyumvire y’uko inyama zo muri Firigo zitaryoha, bagahitamo kwigurira izitarakonjeshejwe.

Batanga urugero rw’inyama ziva muri Vunga zigurwa na benshi kandi ngo usanga ziba zabagiwe mu bihuru no ku makoma, zigacururizwa mu ngo n’ahandi hihishe, bigatuma bo bahomba.

Bamwe muri aba bacuruzi banenga bamwe mu bayobozi barebera ubu bucuruzi bukorwa mu buryo butemewe,kandi aho ziva, zitwarwa n’aho zicururizwa baba bahazi ntibagire icyo babikoraho.

Babasaba guca ubu bucuruzi kugira ngo bakomeze bakore neza bunguke banabone imisoro.

Nkurunziza Eliton ni umwe muri bo yagize ati ” Turacyafite ikibazo gikomeye cy’abaturage bacyumva ko inyama zikonjesheje zitaryoha, bigahura n’ikindi gikomeye cy’abacuruzi bazo babikora nka forode, inyama ziva muri Vunga zibagirwa iyo mu bihuru, zigacururizwa mu ngo n’ahandi hihishe biratuzonze kandi batanasora, nyamara hari abayobozi babizi, iki kibazo kitaracika ntitwakora ngo twunguke, bace ubu bucuruzi natwe tubone kubahiriza ibisabwa byose dutange umusaruro.

Ishimwe Marie Grace nawe yunzemo ati” Niba tugerageza kubahiriza amabwiriza ya Leta muri aka kazi dukora, tukabangamirwa n’ababikora forode kandi bakunguka biduca intege, ibaze ko n’abanyamahoteri babagurira kandi ari bo bakiriya banini bakatuguriye.”

Akomeza agira ati “Niba ncuruza inyama zikonjeshe, iruhande rwanjye hari utazikonjesha azimara mbere, kubera ya myumvire y’abaturage, ariko twese twubahirije amabwiriza twakunguka kimwe, ubuyobozi bwite kuri iki kintu bace ubu bucuruzi bw’inyama zo muri Vunga n’ahandi hari n’uwo uregera akakubwira ngo mubareke nabo bikorere,kuko bahabwa akantu.”

Umukozi muri RICA ushinzwe kugenzura isuku n’ubuziranenge Gaspard Simbarikure, avuga ko iki kibazo kitari mu Karere ka Musanze gusa ariko ubukangurambaga bukomeza gukorwa.

- Advertisement -

Yagize ati” Iki cyo ni ikibazo gikomeye kandi kitari muri Musanze gusa kigaragara n’ahandi mu gihugu, aho abantu bagicuruza inyama zitabagiwe mu mabagiro yabugenewe, nibwo bukangurambaga turimo twigisha abantu ko inyama zigaburirwa abantu ziba zabagiwe mu mabagiro yemewe, zikagenzurwa n’abaganga babufite mu nshingano

Akomeza ati “Turimo turakora igenzura tureba abacuruza inyama, ibigo binini bizikenera nk’amahoteri, tubabaza aho bazikura kugira ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa, tuzafatanya n’ubuyobozi, abacuruzi bazo n’abazirya dukomeze tubigishe ubuziranenge bw’inyama zikwiye guhabwa abantu.”

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, igaragaza ko mu gihugu hose hari imodoka 54 zikonjesha zitwara inyama, zamaze kwandikwa no guhabwa ibyangombwa.

JANVIERERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE RW i Musanze