Abanyarwanda baba Mozambike biyemeje gushora Imari mu bworozi bw’ingurube.

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abanyarwanda baba Mozambique baje kwiga uko bashora imari mu ngurube

Abanyarwanda bakorera ubucuruzi muri Mozambike, bakoze urugendo shuri kuri uyu wa 25 Mutarama 2024 mu karere ka Gicumbi, hagamijwe kwiga uko borora ingurube mu buryo bwa Kijyambere.

Ni umushinga bafite wo korora ingurube muri Mozambike, kuko bavuga ko muri iki gihugu habayo abantu bagera kuri Miliyoni 35, kandi bakunda inyama z’ingurube ku bwinshi.

Ni uruzinduko rwakozwe nyuma yaho umwaka washize baganiriye n’ umworozi w’Ingurube ukorera uyu mushinga mu karere ka Gicumbi, ubwo yageraga Mozambike akabashishikariza kwitabira uyu mwuga.

Aba bavuze ko muri Mozambike habayo abaturage bagera kuri Miliyoni 35, kandi inyama z’ingurube zihagera ziturutse mu Gihugu cya Afurika y’ epfo, bityo ko bakeneye amahugurwa yo korora Kijyambere, kugira nabo bazajyane uyu mushinga wo korora Kijyambere.

Nyamwasa Alex utuye mu mujyi wa Maputo muri Mozambike agira Ati” Dukorera mu gihugu gifite abaturage benshi kandi bafite ubushobozi, bagera kuri Miliyoni 35,  kandi barya inyama z’ ingurube ku rwego rwo hejuru cyane.

Uyu akomeza agira ati “  Ubusanzwe njye ndi umucuruzi mu mujyi wa Maputo, twakoze urugendo shuri nyuma yaho uyu mworozi yaje Mozambike akatubwira ko afite uyu mushinga wo korora ingurube, kandi muri Mozambike ziraribwa cyane.”

Uyu avuga ko “Twatunguwe no gusanga ingurube ari imwe mu matungo adakunda umwanda, bitandukanye n’ uko twabicyekaga, twabonye uko bacuruza intanga, ni ibintu ubona ko byakwinjiza amafaranga cyane aho dukorera, igisigaye n’ugufatanya n’uyu mworozi natwe tugashora Imari muri ubu bworozi“.

Undi witwa Manirarora Diogene nawe akorera ishoramari muri Mozambike mu bikorwa byo kubaka amazu,  yashimangiye ko korora Kijyambere agiye kubyinjiramo, kuko aramutse abikoze aho baturiye yabonamo amafaranga.

SHIRIMPUMU Claude uhagarariye Aborozi b’ingurube mu gihugu akaba ariwe wari wabashishikarije gusura aho akorera ubworozi  , avuga ko ubwo aherutse muri Mozambike, bamubwiye ko bazamusura akabigisha, gusa ko n’ undi wese wakenera kwinjira muri uyu mwuga biteguye kumuha amahugurwa, bakarushaho kwagura ubworozi mu buryo bwa Kijyambere.

- Advertisement -

Ati” Mbere ubworozi bw’ingurube bwakorwaga mu buryo bwa Gakondo abantu ntibabihe agaciro, ariko iyo woroye ubikunze ubonamo inyungu, hakenewe guhindura imyumvire y’ abantu bacyeka ko ingurube iba mu isayo, kirazira kuko iyo uyitoje usanga ari itungo ryubaha isuku cyane, Hari izororoka ndetse n’izitanga inyama, turashishikariza abantu guhindura imyumvire” .

Hagamijwe ubutumwa bwo kwigisha korora kinyamwuga, kwagura amasoko ku rwego mpuzamahanga,aba banyarwanda baba Mozambike bari bazanye n’ uwahoze ari Ambasaderi w’uRwanda muri Mozambike witwa Nikobisanzwe Claude, ariko kuri ubu akaba asigaye akorera mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko bigishijwe uko hari ingurube ziba zaragenewe gutanga intanga za kijyambere gusa nta kindi kintu zikora.

Ingurube zitanga icyororo ku buryo bwo hejuru aho hari izibwagura ibyana 15 kuzamura, izitanga inyama ku bwinshi dore ko izo usanga zipima ibiro hagati ya 250 na 300 kuzamura.

UMUSEKE.RW