Abarumwa n’inzoka bakirukira mu bagombozi baburiwe

Ikigo cy’igihugu Gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, kirasaba abantu kwihutira kujya kwa muganga igihe barumwe n’inzoka kugira ngo bahabwe ubuvuzi, bakirinda kwirukira mu bavuzi gakondo bazwi nk’abagombozi.

Ku rundi ruhande, hari abarumwe n’inzoka bavuga ko batari bazi ko kwa muganga bavura umuntu warumwe n’inzoka ari nayo mpamvu bahitaha bitabaza abagombozi, RBC ivuga badatanga ubuvuzi bwuzuye.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe banga kugana kwa muganga bitwaje ko nta miti ihaba ku wahuye n’ikibazo nk’icyo.

Bahuriza ku kuba batarigeze bajya kwa muganga ubwo barumwaga n’inzoka, kuko batari bazi ko kwa muganga babavura.

Bavuga ko ahubwo bayobotse iy’abagombozi bakabaha imiti baroroherwa, ariko bagifite ingaruka z’uko kurumwa n’inzoka kuko bamwe hari igihe aho zabarumye habarya.

Umwe yagize ati “Ntabwo nagiye kwa muganga, nagiye mu bagombozi nuko bampa imiti mbona ndorohewe. Ariko ubu hari ikibazo njya ngira, nk’ubu iyo nshatse gukora imirimo, njya kumva, nkumva intoki zimwe ziragagaye, mbese iki gihande cyose cy’uruhande rumwe.”

Undi ati “Hari igihe mfata nk’icyumweru sinongere gukora kubera ko buba bwashibutse!”

RBC ivuga ko sosiyete nyarwanda abenshi bishyizemo ko uwarumwe n’inzoka wese ahita ajya mu bagombozi.

Nathan Hitiyaremye umukozi wa RBC ushinzwe guhuza ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura hagamijwe kurandura indwara zititaweho uko bikwiye, aburira abaturage bagifite iyo myumvire ko bakwiye kuyivaho kuko bishobora kubakururira urupfu.

- Advertisement -

Ati “Ni yo mpamvu dushikariza Abanyarwanda ngo bajye bajyana abantu kwa muganga babahe imiti yakoreweho ubushakashatsi bwemeza ko ivura.”

Avuga ko mu gihe uwarumwe n’inzoka abibonye, ari byiza guhita ahogesha amazi atemba.Ni ukuvuga ko akwiye kudaha amazi mu gikoresho runaka akoza aho yamurumye ariko akirinda ko asubira muri cya gikoresho yayakuyemo.

Akurikizaho guhita ajya kwa muganga, kugirango ubumara budahita bukwirakwira mu mubiri wose bityo bigakurura ibyago byo kugana ku rupfu.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima bugaragaza ko nibura abantu 1000 barumwa n’inzoka buri mwaka mu Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW