Amavubi y’Abagore yahamagaye abakinnyi bitegura irushanwa rya EAC

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’Abagore, She-Amavubi, yahamagaye abakinnyi 20 bagomba gutangira umwiherero utegura irushanwa rizahuza Ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba, EAC.

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizabera i Kigali tariki 2-10 Gashyantare 2024. Rizahuza Ibihugu bitanu harimo n’u Rwanda ruzaryakira.

Ibihugu bizitabira ni Uganda, Tanzania, u Burundi, Sudan y’Epfo n’u Rwanda.

Umutoza mukuru w’aya Mavubi y’Abagore, Rwaka Claude uzungirizwa na Mukamusonera Théogenie, yahamagaye abakinnyi 20 bazatangira umwiherero tariki ya 27 Mutarama 2024.

Abahamagawe ni: Itangishaka Claudine (Rayon Sports), Ndakimana Angelina (AS Kigali), Uzayisenga Lydia (APAER), Maniraguha Louise (AS Kigali), Mukantaganira Joselyne (Rayon Sports), Ingabire Aline (AS Kigali), Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali), Uwase Andorsène (Rayon Sports), Mukahirwa Providence (Fatima), Nibagwire Libellée (Rayon Sports), Mukandayisenga Jeanine (Rayon Sports), Mutuyimana Florentine (AS Kigali), Kayitesi Alodie (Rayon Sports), Kalimba Alice (Rayon Soorts), Dukuzumuremyi Marie Claire (Inyemera), Mukagatete Emelyne (Muhazi United), Ishimwe Amizero Evelyne (Kamonyi), Mukeshimana Dorothée (Rayon Sports) na Usanase Zawadi (AS Kigali).

Bamwe mu bakinnyi bagarutse muri iyi kipe, ni Kalimba Alice, Itangishaka Claudine, Ingabire Aline, bose bari bamaze iminsi birengagizwa.

Undi mutoza wagarutsemo, ni Safari Mustafa utoza abanyezamu ba AS Kigali Women Football Club. Uyu azaba ari umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe.

Hahamagawe abakinnyi 20 mu mwiherero
Usanase Zawadi yongeye guhamagarwa
Nibagwire Libellée arahabaye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW