Bugesera: Abangavu biyise ‘Sunika simbabara’ basubijwe mu ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko bwasubije mu ishuri abana bari hagati y’imyaka 12-16 bishoye mu buraya, biyise ‘Sunika Simbabara’.

Aba bana bagaragara mu Murenge wa Rilima mu Kagari ka Kaneza muri santere ya Riziyeri. Bagaragara kandi  no mu Murenge wa Gashora.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangarije Radio/Tv1 ko baganiriye n’ababyeyi b’aba bana, maze bemera gusubira ku ishuri.

Yagize ati “Twaganiriye n’ababyeyi, tuganira na ba nyiri amazu kuko hari abantu babakodesha amazu, biba ngombwa ko tubasaba kugira uruhare rw’umubyeyi kuko umubyeyi ukora uburaya, akazashyiramo umwana ukora uburaya, birumvikana ko twafatanya kugira ngo tubayobore inzira nziza.”

Mutabazi yakomeje agira ati “Hanyuma rero abana bagiye mu ishuri, ubu turafatanya na bo kumenya uko biga. Ejo banasubiyeyo kuko bari baje mu minsi mikuru, twabakoreye iminsi mikuru kugira ngo turebe ko bigenda neza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwari bwatangaje ko bugiye gufatira ingamba iri tsinda ry’abana.

Bidatinze, inzu babagamo bazishyizeho ingufuri, babategeka gusubira mu miryango yabo.

Meya Mutabazi yari yavuze ko abakora ubu buraya babana n’ababyeyi, ubuyobozi buzegera abo babyeyi bigakemuka kuko ngo baba babacuruza kandi ntibyemewe.

Ati “Ubundi n’uburaya si umuco mwiza ariko noneho kuba byakorwa n’abana batari bageza imyaka biba bibabaje, biba bibaye inshuro ebyiri; harimo uburaya ariko harimo no gusambanya umwana. Icyo gihe uwahaje ntabwo abarwa nk’uwagiye mu buraya aba yasambanyije umwana, turafatanya ayo makuru tukayashingiraho abagabo bajyayo bakabihanirwa.”

- Advertisement -

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW