Burera: Kutagira agakiriro bituma urubyiruko rushora imari ahandi

Urubyiruko n’abikorera bo mu Karere ka Burera bavuga ko kuba bafite amashuri y’imyuga ahagije ariko ntibagire agakiriro bakoreramo ibyo bize, ngo biracyatuma bashora imari mu tundi turere.

Iki ni kimwe mu byo uru rubyiruko rwagarutseho mu byifuzo bagejeje ku mukuru w’Igihugu mu nama y’umushyikirano yabaga ku nshuro yayo ya 19.

Uru rubyiruko  rwasabye ko ubuyobozi bwabo bwabashakira agakiriro kujuje ibisabwa, bakabona aho bashyirira mu bikorwa ibyo bize, bityo bagateza imbere Akarere kabo badashoye imari yabo mu tundi turere.

Ngabonziza Alphonse yagize ati ” Turashimira Perezida wa Repeburika watwubakiye amashuri meza y’imyuga akayatwegereza, nanjye niyo nize.Muri Burera hari urubyiruko rwinshi rwize muri aya mashuri y’imyuga cyane ububaji no gusudira, ariko ntitugira aho tubikorera n’ababigerageza turacyakora mu kajagari kuko nta gakiriro tugira, ariko tukabonye twakora twisanzuye tukiteza imbere ubwacu n’ Akarere kacu aho kujya gushora imari ahandi nabyo bitugoye”

Mutezimana Monique nawe ati ” Ikibazo cy’agakiruro muri Burera kirahari ntako tugira rwose, amashuri y’imyuga arahari pe kandi abayigamo n’abarangije ni benshi, usanga bahita bigira gukorera mu tundi Turere nka Musanze n’ahandi, abandi bagakora bapfundikanya kubera kubura aho gukorera, turasaba Akarere kaduhe aho gukorera hujuje ibisabwa,  natwe tubereke icyo twakuye mu mashuri Perezida wacu yaduhaye kuko umwuga uri ku isonga”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu NSHIMYIMANA Jean Baptiste,avuga ko gahunda yo kwigisha imyuga izakomeza, ndetse anemeza ko agakiriro gakenewe cyane kandi ko bagiye gukomeza gukora ubuvugizi kuri Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi, bakaba baratangiye gushaka ubutaka mu gihe bategereje ingengo y’imari kandi ngo biri mu nzira nziza.

 Yagize ati ” Gahunda yo kwigisha imyuga irakomeje, ariko n’agakiriro karakenewe cyane kuko hari urubyiruko rwinshi rwize imyuga, usibye nabo hari n’amakoperative akora ubukorikori butandukanye bose bakeneye aho gukorera.

Intambwe yatewe ni uko twatangiye gushaka ubutaka aho kazubakwa, ikindi ni ugukomeza ubuvugizi kuri Minisiteri zibishinzwe nk’iy’inganda n’ubucuruzi, kandi biri mu nzira nziza kuko ikihutirwaga ni ukubanza gushaka ubutaka kandi byaratangiye, igisigaye ni ugushaka ingengo y’imari”

Ubusanzwe mu Karere ka Burera hahoze agakiriro ka Rugarama, nyuma inyubako zako ziza kugurwa n’umushoramari ashyiramo uruganda rukora imyenda, kuva ubwo abagakoreragamo babura akandi gakiriro k’Akarere bakoreramo.

- Advertisement -

Mu Karere ka Burera habarurwa amashuri y’imyuga manini n’amato agera kuri 19, hakaba hari abize imyuga itandukanye bagera kuri 966 biganjemo abayize muri gahunda y’imishinga yo ku mipaka, ndetse n’abasanzwe bakora imyuga itandukanye bose bahuriye ku gusaba agakiriro kugira ngo babone aho bakorera bisanzuye.

NYIRANDIKUBWIMANA Jeanviere
UMUSEKE.RW/BURERA